Nyuma y’ uko impande zombi zihanganye mu burasirazuba bwa Congo zikomeje kutubahiriza amasezerano y’agahenge k’ibyumweru bibiri kasabwe na Leta zunze ubumwe za Amerika kugira ngo imiryango itabara imbabare ibone uko igeza ubutabazi bwibanze ku baturage bakuwe mu byabo n’intambara, kuri ubu Abarwanyi ba M23 baragenzura agace kose ka Bibwe nyuma yo kuhirukana abarwanyi ba FDLR na ACNDH Abazungu
Imirwano ikaze yatangiye ku munsi w’ejo nimugoroba mu gace ka Kanyamitabo, Kanyatsi na Monasiteri ho muri Masisi ndetse n’uyu munsi ikaba yaramukiye ku muryango mu gace ka Kampati, Kinyana, n’ i Karundahafi ya Kirumbu ihanganisjije umutwe wa M23 n’abarwanyi ba FDLR, ACNDH Abazungu n’indi mitwe ya Nyatura,
Kuri ubu biravugwa ko M23 yamaze kwigarurira agace ka Bibwe muri Masisi akaba ariyo ikagenzura, agace kafatwanga nk’indiri y’abarwanyi ba FDLR na ACNDH Abazungu, naho ku munsi w’ejo kandi M23 ikaba yarigaruriye agace ka Kinyana, Kivuye, na Chamabuye.
Amakuru Rwandatribune yamenye ni uko muri iyi mirwano yabereye i Bibwe yafatiwemo n’ imbunda ya Miyaya hamwe n’izindi Mbunda zikoreshwa na bamudahusha, ndetse hakicirwamo n’abandi barwanyi ba FDLR bagera kuri 6 bari bayobowe na Major Nyatabango.
Agace ka Bibwe ni agace gakungahaye ku birirwa kuko gakorerwamo ubuhinzi bunyuranye ndetse n’amabuye y’agaciro, mu gihe uyu mutwe wa M23 wahagumana byagira ingaruka ku mitwe ya Wazalendo, kuko inyuma nta handi hasigaye ari amashyamba akomye, yerekeza muri Walikare agace kagenzurwa na na Gen .Guido usanzwe utunvikana na Nyatura
Bashingiye kuri ibi rero abasesenguzi muby’ iyi ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo ndetse banasobanukiwe imiterere y’ibi bice bakavuga ko iki cyaba ari n’igihe cyiza cyo kwishyira mu maboko ya M23 kw’iyi mitwe ya Wazalendo kuko bigaragara ko ntaho bamenera kugirango bakure M23 mu birindiro.
Umutwe wa ACNDH/Abazungu washinzwe na Gen. Jean Marie Nyamuganya mu mwaka wa 2017, wiyomoye ku cyahoze ari PARECO nayo yashinzwe na Sendugu Museveni, uyu Gen Nyamuganya akaba avuka mu gace ka Nganga ho muri Masisi akaba afite abagore 18, bamwe bari muri Masisi abandi bakaba bibera mu mujyi wa Goma.
Mwizerwa Ally