Ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 02/11/2024, igitero ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye mu birindiro bya M23 cyasigiye n’ubundi abakigabye amarira menshi nyuma yo kugikubitirwamo bakagitakarizamo n’ibikoresho bya gisirikare, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Iki gitero uruhande rw’ingabo za RDC zagikoze ku gicamunsi cy’ ejo kuwa gatandatu bakigaba mu birindiro bya M23 biherereye ahitwa Gisuma na Kaniro ho muri Gatare muri Teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni igitero amakuru avuga ko kitigeze gihira ingabo zirimo iza FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.
Ni mu gihe abarwanyi ba M23 birwanyeho bakubita ziriya ngabo batabarira, kugeza aho bazitawanyikishije mu duce twinshi two muri ibyo bice.
Usibye kuba ingabo za Tshisekedi zarashwiragijwe mu misozi iherereye muri Gurupema ya Gatare, aya makuru anavuga ko za mbuwe n’ibikoresho bya gisirikare, ariko ahanini ibigwiriyemo imbunda nto zo mu bwoko bwa AK-47.
Iyi mirwano ije ikurikira iheruka kubera mu bice byo muri Teritware ya Lubero nka hitwa Katwa na Bambo muri Rutshuru ndetse n’indi yari imaze iminsi ibera muri Walikale.
Nubwo uruhande rwa Leta arirwo rukunze gushotora urwa M23, bivugwa ko uyu mutwe wo ukomeza kwigarurira ubutaka bwo muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Tubibutsa ko intambara ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa, imaze imyaka itatu. Buri ruhande rushinja urwabo gushotora urundi ndetse no muri iki gihe haba havugwa ibiganiro bigamije guhosha intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Rwandatribune.com