Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken bagiranye ikiganiro kuri telefone cyibanze ku bibazo bitandukanye birimo n’umutekano muke ugaragara m’ Uburasirazuba bwa Congo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika Matthew Miller yavuze ko muri icyo kiganiro cyabaye ku munsi w’ejo ku wa gatatu, Minisitiri Blinken yamaganye igitero cyaje kigambiriye abategetsi bo mu nzego za Politiki n’iza leta, cyabaye mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Miller yavuze ko Amerika yemeye gutanga ubufasha ku “Iperereza rya leta kuri icyo gitero”, cyabereye muri komine ya Gombe mu murwa mukuru Kinshasa kugira ngo hamenyekane impamvu y’icyo gitero n’icyo cyari kigamije.
Nubwo kuva icyo gitero cyaba abakigabye batawe muri yombi n’abashinzwe umutekano, abandi bakicwa, haracyari urujijo ku kuntu abateye bashoboye kumenera muri ako gace ubusanzwe kaba karinzwe n’abasirikari batojwe ku buryo bukomeye.
Ibiro bya Perezida wa Congo byatangaje ko Minisitiri Blinken yavuze ko Amerika yasezeranyije ubufatanye n’ubategetsi ba Congo ku bavugwa ko ari Abanyamerika bashinjwa kugira uruhare muri icyo gitero, bamwe babona ko ryari nk’igerageza ryo guhirika ubutegetsi.
Miller, Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko Blinken na Tshisekedi baganiriye ku makuba akomeje kuba agatereranzamba mu burasirazuba bwa Congo no kuba hacyenewe “ingamba z’inyongera zo kugarura amahoro n’ituze”, harimo no kuba Amerika ishyigikiye inzira y’amahoro ya Luanda.
Ikigo cy’ubushakashatsi ku mutekano cyo muri Afurika y’Epfo (ISS) kivuga ko gahunda ya Luanda yuzuzanya n’iya Nairobi – zombi zo muri 2022 – nubwo hari aho zitandukaniye.
Mu gihe iya Nairobi yibanda ku mitwe yitwaje intwaro isabwa kuzishyira hasi, gahunda ya Luanda yo igaruka ku kibazo cya politiki hagati ya DR Congo n’u Rwanda.
U Rwanda rushinjwa na DR Congo n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ikirego u Rwanda rwo rwakomeje guhakana rwivuye inyuma.
Leta y’u Rwanda nayo igashinja ahubwo leta ya DR Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo, wasize ukoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Mu masezerano ya Luanda, Amerika ivuga ko Blinken yayagarutseho mu kiganiro na Tshisekedi aho hari hasabwe ko imirwano yari kuba yarangiye bitarenze tariki ya 25 Ugushyingo mu 2022.
Ndetse M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro itemewe n’amategeko ikava mu bice yafashe, hagamijwe ko ishyira intwaro hasi igasubizwa mu buzima busanzwe, ndetse ubufasha buhabwa imitwe y’inyeshyamba bugahagarara, hakanabyutswa umubano wa dipolomasi.
Amerika yasabye kandi ko hacyemurwa “ikibazo giteye ubwoba cyo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato ku bantu b’intege nke batuye mu nkengero za Goma”, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru.
Ibiro bya Perezida wa Congo byatangaje ku rubuga rwa X ko Blinken yavuze ko Amerika yongeye kwamagana igitero cy’ibisasu mu nkambi z’abavuye mu byabo za Mugunga na Lushagala, mu nkengero za Goma, cyabaye mu ntangiriro y’uku kwezi turimo.
Amerika ikaba yarashinje u Rwanda kugaba icyo gitero, ivuga ko ibisasu byarashwe mu nkambi ya Mugunga byavuye mu birindiro by’ingabo za M23 ngo ziterwa inkunga n’igisirikare cyu Rwanda (RDF)
Mugihe u Rwanda narwo rwamaganiye kure ayo magambo ya Amerika ndetse inyeshyamba za M23 nazo zigahakana kurasa kuri iyo nkambi, ahubwo zigashinja Igisirikaricya Congo gushinga ibirindiro muri iyo nkambi no gushyiramo intwaro ziremereye ari nazo bakoreshyeje barasa abo baturage bakuwe mu byabo n’intambara.
Rwandatribune.com