Minisiteri y’u mutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yanenze byimazeyo ubuyobozi bw’Ingabo z’i gihugu cyabo ngo kuko badashoboye intambara kandi barahawe ibikoresho byose bikenewe ngo barimbure umutwe w’inyeshyamba za M23.
Iki kiganiro Minisitri Peter Kazadi yagikoze ku munsi w’ejo tariki ya 19/03/2024, avuga ko “Abagenerali bayoboye igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo badafite ubushobozi buhagije bikaba biri mu bituma u ngo Rwanda ruvogera ubusugire bw’igihugu cyabo.”
Yagize ati: “Kugira abasirikare benshi cyangwa kuba bafite imbunda ziremereye, sicyo gikenewe. Igikenewe ni ukuba ibyo ushinzwe ubifitiye ububasha. Abajenerali bayoboye igisirikare cyacu, bagira intege nke, biri mu bituma u Rwanda rukomeza kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati: “Abanzi bacu barashaka gufata umutungo kamere Imana yatwihereye. Ba wiba bakoresheje ububasha bafite, kugeza n’ubu baracyiba ubwo butunzi bw’igihugu cyacu.”
Abategetsi ba Congo Kinshasa, bagiye bashinja u Rwanda gufasha M23 irwanya iyo leta; ibyo u Rwanda rutera utwatsi hubwo bakarega Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ni kenshi kandi perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yagiye agaruka ku bategetsi ba Kinshasa aho avuga ko bananirwa gukemura amakimbirane ari mu gihugu cyabo, hubwo bakayegeka ku bandi.
Kagame aka vuga ko ibyo bituma ibibazo by’abanyecongo bihanze igihugu cyabo bidakemuka ko ahubwo birushaho kubakomerera bityo akaba aribo ubwabo gaomba kwicara bagashaka umuti w’ibibazo byabo.
Rwandatribune.com