Umuhuzabikorwa w’imiryango itegamiye kuri Leta muri Congo, CEPADHO, Omar Kavota mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi wungirije intumwa idasanzwe y’umuryango w’abibumbye, Khassim Diagne yagaragaje ko bifuza ko ubutumwa bw’amahoro bwakorerwaga muri Congo bwahagarara, binyuze mu mucyo.
Cyagaragajecyifuzo mu gihe cyo kungurana ibitekerezo n’umuyobozi wungirije w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri DRC, Khassim Diagne.
Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga kumyigaragambyo, imaze igihe ikorwa yo kwamagana ingabo za MONUSCO, n’ubutumwa bwa ONU muri rusange.
Muri iki kiganiro kandi umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro wungirije muri DRC yagaragaje ko ubu butumwa bw’amahoro bugiye guhagara, avuga ko ariko bigomba guca mu nzira ziboneye, hakanashyirwaho umukono hagati y’impande zombie, yaba Guverinoma na MONUSCO bose bakabisinyira.
Icyakora, Omar Kavota yifuza ko MONUSCO mbere y’uko iva muri Kivu y’amajyaruguru yakora neza, igafasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa.
Ati: “Turizera ko ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, mbere y’uko buvaho, nk’uko biteganijwe, baba bafasha ingabo za Leta kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro.
Imbere y’abahagarariye sosiyete sivile, Khassim Diagne yemeye ko ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye, butazigera buteshuka kunshingano zabwo. Aba bayobozi b’abaturage i Beni nabo bifuza kubona MONUSCO ikora nkuko inshingano zayo zisanzwe zimeze.
Umuhoza Yves