Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo(MONUsCO), bwagize icyo buvuga kubyo bumaze igihe bushinjwa, birebana n’ifatwa ry’agace ka Rwindi bikozwe na M23.
Monusco,ivugako itigeze igira uruhare mu gutuma umutwe wa M23 ufata agace ka Rwindi gaherereye muri teritwari ya Rutshuru ,nk’uko bimaze igihe bivuwgwa n’Abanye congo batandukanye.
Monusco ,yemeza ko ifatwa rya Rwindi atari impano yahaye M23 nk’uko bivugwa, ahubwo ko abasirikare bayo, bavuye muri aka gace babisabwe na Guverinoma ya Congo, kugirango bajye kongera imbaraga mu bindi bice by’ingenzi muri Kivu y’Amajyaruguru birimo Walikale, yari ikomeje gusatirwa na M23.
Kuri Monusco, ngo igisirikare cya FARDC ni umufatanyabikorwa w’ingenzi kandi ngo birashoboka ko imiterere y’intambara ,ishobora gutuma habaho guhindura Ibirindiro nk’amayeri y’urugamba kandi ngo ibi babikoze ku bufatanye na FARDC.
Monusco kandi, yanavuze ko imodoka zayo intambara M23 yafatiye mu gace ka Rwindi, atari impano bahaye uyu mutwe nk’uko byavuzwe, ahubwo ko izo modoka zari zarapfuye babura uko bazihungisha bituma zifatwa na M23 ubwo yageraga muri ako gace.
Agace ka Rwindi gaherereye muri teritwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ,kafashwe na M23 mu mpera za Werurwe 2024 ,icyo gihe Ingabo za Monusco zikaba zarashinjwe kujenjekera M23 ngo kuko abarwanyi b’uyu mutwe, binjiye muri ako gace babarebera ndetse babahaye rugari, ibintu byafashwe n’abanye congo batandukanye nk’ubugambanyi ndetse bakanayishinja gukorana na M23.
N’ubwo Ingabo za Monusco zishinjwa gutererana agace ka Rwindi bigatuma kigarurirwa na M23, Ingabo za FARDC zari ziyobowe na Gen Chiko Chitambwe , nazo zishinjwa guta ako gace zigahunga M23 nta mirwano ibaye, , ibi biakaba byaraje kuviramo Gen Maj Chiko Chitambwe gutumizwa I Kinshasa hamwe na bagenzi be bahita bafungwa kugeza magingo aya.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com