Nyuma y’uko igihe cy’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango wabibumbye muri repuburika iharanira Demukarasi ya Congo kirangiye , birakekwako Guverinoma ya DR Congo yasinye amasezerano asaba kongerwa igihe bukagera mu mwaka 2024.
Ubu butumwa bwagombaga kurangira kuwa 13 Mutarama 2022,gusa kuri uyu wa 13 Mutarama nibwo Sosiyete sivile hamwe n’abari mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Kongo Kinshasa MONUSCO baganiriye cyane ku buryo bwo kungurana ibitekerezo.
Danny Singoma ,Umuhuzabikorwa w’inama nyunguranabitekerezo y’’igihugu ya sosiyete sivile yasobanuye uruhare rwa sosiyete sivile mugihe MONUSCO yaba yasoje inshingano zayo.
Yagize Ati: “Twizeye ko uruhare rwacu nka sosiyete sivile ari ugukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kandi twizeye ko mu buryo bwo kubanisha abanyagihugu ,no kugarura umutekano tuzabigeraho.
Gusa Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri DRC, Bintou Keita, hamwe Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde,ngo baba barashyize umukono kumasezerano ku wa 15 Nzeri 2021 i Kinshasa yo gusubika urugendo kwa MONUSCO ngo ateganya ko ubu butumwa bwazarangira burundu muri 2024.
UMUHOZA Yves