Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Monusco, rigashyirwaho umukono n’uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye akaba n’umuyobozi w’umuryango w’abibumbye muri DRC, Bintou Keita yamaganye ibitero biherutse kubera mu gace ka Marangara mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, byasize bihitanye abantu benshi.
Umuyobozi wa Monusco, Bintou Keïta yasabye imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano, ndetse no kurambika intwaro hasi kubera ko bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Bintou Keita yakomeje atunga agatoki umutwe w’inyeshyamba wa M23 kuko ushinjwa kuba nyirabayazana y’imirwano yose ibera mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko ugomba kurambika intwaro hasi, ko ibiganiro witwaza bizaba nyuma, ahubwo hakabanza habaho gahunda yo kugarura no gusubiza mu buzima busanzwe abaturage bavanwe mubyo n’intambara.
Muri Kivu y’amajyaruguru, amakuru avuga ko nta ngabo z’akarere ziri mu mudugudu wa Marangara, ko ahubwo ako gace kagizwe n’umuyoboro wa M23 ugana Bunagana, Bwiza n’ibirindiro byabo.
Monusco yasobanuye ko ingabo zo mu karere zihagaze ku birometero 2 uvuye mu gace ka Marangara, nyuma y’imirwano iheruka kubera muri aka gace igasiga abantu 11 bahasize ubuzima, abandi 4 bagakomereka, mu rwego rwo kurindira abaturage umutekano.
Uwineza Adeline
Uwo nawe ndumva yafashe uruhande rwa RDC Aho kujya hagati buriya bamuhaye la zahanu M23 ifite ukuri niyo gushyigikirwa