Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Nzeri 2024 mu mujyi wa Sake mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hubuye imirwano yakubitanishije M 23 ndetse n’abantu bataramenyekana
Amakuru aturuka muri Ako gace avuga ko iyo mirwano yari ikaze cyane ngo kuko yarimo amasasu menshi ndetse abari bahanganye n’ingabo ntibamenyekanye .
Abaturage bo muri Ako gace bakaba bisanze mu mazi abira Aho kuri ubu ngo no kubona ubufasha bitoroshye.
Umuyobozi wa Sosiyeti Sivile muri Ako gace arasaba ko hakurikizwa amabwiriza y’inzego z’ibanze n’imiryango itabara imbabare kugira ngo umutekano w’abaturage umere neza.
Abashinzwe umutekano bakomeje gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Ako gace no gukora ibishoboka ngo bagarure umutekano.
Agace ka Sake ni kamwe mu duce twigaruriwe n’umutwe w’ inyeshyamba za M23 duherereye muri Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com