Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagaragaje Umutwe w’iterabwoba wa FDLR nka kimwe mu byabaye imbarutso y’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo byumwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru muri iyi myaka 30 ishize.
Ni mu kiganiro kidasanzwe cyatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu cya Kongo RTNC, cyashimangiye ko hakomeje kuba ubwicanyi bukorerwa abaturage bitewe ahanini n’imitwe myinshi yitwaje intwaro iba muri aka gace irimo na FDLR, imaze imyaka 30 muri iki gihugu
Ni ikiganiro cyatambutse muri iki cyumweru, aho impuguke n’abandi bantu bakomakomeye bamaganye, uguceceka kw’amahanga mu guhangana n’umutekano muke uhangayikishije abaturage batuye mu gice cy’Uburasirazuba bwa DR. Kongo. byumwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi w’igisirikare cya Congo (FARDC), Jenerali Sylvain Ekenge, yibukije ko iki kibazo kitagomba gucecekwa mugihe igihugu gikomeje gutakaza umubare w’abantu benshi bapfa bazize amaherere. Kuri we avugako, uyu mutwe w’iterabwoba ufite inkomoko mu Rwanda ari ikintu kibangamiye burundu Congo n’abaturage bayo.
Jenerali Sylvain Ekenge yagize Ati: “Mu 1994, abahoze ari ingabo za FAR binjiye mu gihugu cyacu cya Congo, abanyekongo tutabishaka, baza bitwaje imbunda n’amasasu … Binjiye mu gihugu cyacu, bashinga amimitwe yitwara gisirikare.
None Uyu munsi duhanganye n’iterabwoba rituruka kuri FDLR, kandi riza rireba Abanyekongo kuruta Abanyarwanda. Nk’ubu mpora nibaza,ndetse nkabaza amahanga n’abanyarwanda: “Igihe cyose FDLR imaze muri Congo, bamaze gutera u Rwanda kangahe?
Kuki babona ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba ku Rwanda mu gihe ahubwo Congo ariyo ikomeje kwishura ikiguzi kinini cy’ibikorwa by’iterabwoba bikorerwa abanyekongo bakomeje kubigwamo umusubirizo?
FDLR yibasiye Abanyekongo, FDLR yica Abanyekongo. Abanyekongo barenga miliyoni 10 bishwe mu myaka mirongo itatu ishize. FDLR yagize uruhare runini muri uyu mubare w’impfu. Ibi bivuze ko kuri ubu, FDLR itakibangamiye u Rwanda, ahubwo ibangamiye umutekano w’Abanyecongo.
Ibi kandi byanashimangiwe n’izindi mpuguke zirimo Patrick Mutombo Kambila, wahoze ari umuhuzabikorwa wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibikorwa aho nawe yagarutse ku mateka y’ishingwa ry’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Muri iki kiganiro kandi, Umudepite ukomoka i Goma Juvenal Munubo, yasobanuye neza iby’ubwicanyi bwakozwe na FDLR, mbere y’uko ishingwa ku mugaragaro mu burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati : « Mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi bambuwe ubutegetsi mu 1959 mu Rwanda rw’abaturage bose. Habayeho ubwicanyi abatutsi batangira guhigwa ababishoboye bahungiye mu bihugu duturanye.
Abahutu bagumye ku butegetsi kugeza mu 1994. Kagame, wari mu mahanga, ashyigikiwe na Museveni, bagize uruhare runini mu gushaka uko abatutsi bahunze igihugu bagaruka mu gihugu cyabo, aho Museveni yaborohereje kugaba ibitero biturutse Kampala, ibitero byatangiye mu 1990 biza kurangira mu 1994.
Rwandatribune.com