Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bukomeje gushyira imbere inzira y’intambara mu rwego rwo kurangiza amakimbirane bufitanye n’Umutwe wa M23, ugizwe ahanini n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Amakuru yo kwizerwa dukesha umwe mu banyapolitiki b’Ababanyekongo utuye mu mujyi wa Goma utashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko kuva aho DRC ikomorewe ku birebana no kugura intwaro, kuri ubu Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi buri gukusanya akayabo k’amadorali kugirango FARC ibone izindi ntwaro zikomeye kandi zigezweho mu rwego rwo kurwanya Umutwe wa M23.
Akomeza avuga ko, biteganyijwe ko izi ntwaro zigurirwa mu Burusiya, Ubushinwa ,Ubufaransa, Turkey na USA.
Ikindi, n’uko nyuma ya FDLR n’imitwe yitawje intwaro ya Mai Mai, Ubutegetsi bwa DRC bwatangiye kwifashisha abarwanyi b’ababacanshuro baturutse mu Burusiya,Rumaniya n’Ubufaransa ndetse abagera ku 100 bakaba baramaze kugera mu mujyi wa Goma.
Avugana na Rwandatribune.com kuri uyu wa 26 kuboza 2022, uyu Munyapolitiki w’Umunyekongo yongeyeho ko Ubutegetsi bwa Kinshasa ,budakozwa ibyo kugirana ibiganiro na M23 ahubwo ko buri mu myiteguro ikomeye y’Intambara ndetse ko ibitero bikomeye biri gutegurwa ku mutwe wa M23 bishobora gutangira mu kwezi kwa Mutarama 2023.
Ni mu gihe umutwe wa M23, uheruka kuva mu gace ka Kibumba gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo k’Ubushake, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi kugirango amakimbira ufitanye n’Ubutegsti bwa DRC, ahagarare binyuze mu nzira y’Amahoro nk’uko uyu mutwe uheruka kubitangaza.
M23 ariko, yongeyeho ko yizeye ko n’Ubutegetsi bwa DRC buraza gushyira mu bikorwa ibyo busabwa bugatera ikirenge mu cyayo.
Kugeza ubu ariko, amakuru aturuka muri DRC yemeza ko Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi butiteguye na gato guca mu nzira y’amahoro kugirango bukemure ikibazo cya M23, ahubwo ko buri mu myiteguro ikomeye yo gitangiza ibitero simusiga k’Umutwe wa M23.
Ahubwo aba banyabwenge buke ya Balkanisation baririmbaga barimo kuyiharurira ikaburimbo. Nukuvuga ngo M23 ibatsinze nyuma yokongera imbaraga no kwifadhisha abacanshuro aho M23 yafashe ntarubanza rwaba ihise ihafungira inguni. Biragaragara yuko nyuma ya Wagner group bashyizemo imbaraga zose, gutsindwa kwabo bisobanuye ko M23 igomba gukora ibyo yumva why not leta yigenga
Bavuga ko Umwami w’u Rwanda ntibuka izina ngo ko yavumye Congo. Ayivuma kuzapfa itagize ingabo! Mu Kinyarwanda, umuvumo turawemera. Ikigaragara n’uko Congo itazi iby’intwaro cga igisirikare. Nta ntambara muri Congo ikeneye intwaro zirenze izo basanzwe bafite. Ikindi uzi ko process yo kugura intwaro kugeza zigeze muri Congo bishobora gutwara n’umwaka wose bitewe n’izarizo. Ikindi uziko abazakoresha izo ntwaro bagomba kujya kwiga kuzikoresha aho zikorerwa, bakongera no kuzigerageza zimaze kuhagera. Ubwo M23 yo izaba yicaye ubusa se? Kubera inzira n’umwanya ako kavuyo kazatwara, ibanga n’ugusubika amatora, aricyo kigendrerwa k’iyi rwaserera n’akajagari kari muri Congo.
Icyo gihe M23 izahita ifata Goma aho ibyo byose bizategurirwa,kdi M23 icyo gihe nayo izabona umusada kuko aho ifite naho har’ibyo isi ikeneye none Congo ihinduke izingiro ry’intambara y’isi nk’uko bimeze muri Ukraine,niba Russia-France-Roumania-USA bamaze kuhagera kuki se n’abandi bataza ku rundi ruhande?erega uwakoze imbunda siwe uyirashisha gusa?ikindi bamenyeko iyo umuntu yaciwe mu gihugu by’agasuzuguro arabirwanira kdi ntatinya gupfa?nicyo cyabaye mu Rwanda 1990-1994 RPA irwana n’amahanga y’ibihangange kdi igatsinda.vous-allez voir