Muri Teritwari ya Beni, habaye habaye ibitero bibiri byakozwe n’inyeshyamba za ADF byahungabanije abaturage b’ako karere ku munsi w’ejo kuwa gatatu, tariki ya 1 Gicurasi, ku muhanda wa Eringeti-Kainama, nko mu birometero 60Km mu majyaruguru y’umujyi wa Beni.
Muri iyo mirwano, ingabo za leta ya Congo FARDC zifatanije n’iza Uganda UPDF zashoboye kurekura abasivili bafashwe bugwate n’izo nyeshyamba za ADF.
Igitero cya mbere cyabaye mu gitondo cya kare i Mayi-Safi, umudugudu uherereye nko mu birometero icumi uvuye Eringeti, ku muhanda wa Kainama muri Gurupema ya Banande-Kainama aho izi nyeshyamba za ADF zatwitse moto maze zinafata bugwate umugore n’umugabo bari mu murima bahinga. Ingabo zihuriweho na FARDC-UPDF zaragobotse maze zibasha kubohoza abari bafashwe bugwate nyuma yo gukozanyaho.
Ahagana mu ma saa yine z’ijoro, na none ikindi gitero cya kabiri cyibasiye umujyi wa Bunake, nko mu birometero birindwi uvuye aho igitero cya mbere cyabereye. Umuntu umwe wari mu murima yaguye kubitaro bya Eringeti azize ibikomere nyuma yo kuraswa amasasu menshi n’izo nyeshyamba.
Abo bagabye igitero kandi batwitse imodoka itwara abagenzi rusange ndetse abagenzi batanu, bajyanwa bugwate, cyakora ku bw’amahirwe, bararekuwe nyuma yamasaha make babanje gukozanyaho n’ihuriro ry’ingabo za FARDC na UPDF. Izi yeshyamba za ADF zahise zerekeza mu ishyamba rya Tingwe.
Ibi byatumye urujya n’uruza rw’abantu bakoresha umuhanda uhuza agace ka Beni n’intara ituranye na Ituri ruhagarara umunsi wose ndetse kugeza ubu, ibinyabiziga byose bikoresha umuhanda wa Eringeti-Kainama, ufite uburebure bwa kilometero 80, byabaye bihagaritse ingendo muri utwo turere twombi.
Abaturage bari batwawe bunyago n’Inyeshyamba za ADF bagaruwe, nyuma y’ibyo bitero ubu bose barindiwe mu nkambi ya gisirikare ihuriwe ho n’iyo mitwe yombi FARDC-UPDF.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com