Mu ntara ya Tanganyika iherereye mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, haravugwa imirwano yashyamiranije ingabo za leta n’ iz’ umutwe w’ inyeshyamba wita Apa na Pale. Izi nyeshyamba zikaba zateye ibirindiro by’ ingabo z’ igihugu hafi y’ ahitwa Kisengo muri teritwari ya Nyunzu.
Nk’ uko bitangazwa n’ umuvugizi w’ ingabo za leta muri aka gace, kapiteni Moise Carlos Kalume, kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021 nibwo izi nyeshyamba zateye ibirindiro bya FARDC gusa ingabo za leta zishobora guhagarika iki gitero ndetse zisubiza inyuma izi nyeshyamba.
Uyu muvugizi wa gisirikari akomeza avuga ko aba ofisiye bakuru barimo umuyobozi wa brigade ya 22 ndetse n’ umuyobozi wa operasiyo yiswe Salama bahise boherezwa muri aka gace kugira bakurikiranire hafi ibikorwa byo gucunga umutekano wa rubanda.
Tubibutse ko izi nyeshyamba zo muri uyu mutwe wa Apa na Pale ukomoka mu ntara y’ abaturanyi ya Maniema, ari zo zihishe inyuma y’ ibikorwa by’ ubugizi bwa nabi birimo kwica abasivili, gushimuta abantu n’ ubwambuzi bikomeje kugaragara muri aka gace k’ iyi ntara ya Tanganyika.
Denny Mugisha