Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwemeje ko buri mu biganiro n’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye MONUSCO kugira ngo ibikorwa byo kuvana ingabo zabo muri iki gihugu byihutishwe.
Ni ibintu byatangarijwe mu nama y’aba Minisitiri yabaye kuwa 19 Gicurasi 2023, ubwo Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde, yasobanuriraga bagenzi be ko kuwa 18Gicurasi yaganiriye n’ubuyobozi bwa Monusco kuri iyo ngingo.
Muri iyi nama yavuze ko bumvikanye ku buryo bwo gushyiraho gahunda ihuriweho izagaragaza uburyo ingabo za Monusco zigomba kuva mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma y’imyaka isaga 20 ziriyo, nyamara agace zirimo kakaba kararushijeho kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano muke.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko mu gihe hakirebwa ku buryo Monusco yava muri icyo gihugu, izakomeza imirimo yayo.
Monusco igizwe n’ingabo zisaga ibihumbi 16 zimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa Congo, nyamara yagiye kenshi ishinjwa kuba ntacyo yakoze ngo ako gace kagire amahoro.
Monusco yasanze harimo imitwe yitwaje intwaro mike cyane ariko kuri ubu imaze kurenga 200 nkuko imibare ya Guverinoma ya Congo iherutse kubigaragaza.
Ni mu gihe izi ngabo ziri mu zikoresha amafaranga menshi cyane, kuko ku mwaka umwe zibarirwa arenga miliyari y’amadolari.
Manda ya Monusco yagombaga kurangirana na 2022 ariko akanama k’umutekano ka Loni kayongereye igihe kugeza mu 2024, nubwo benshi mu banye-Congo bakomeje kugaragaza ko batakiyikeneye.
Ni kenshi kandi abaturage bo muri iki gihugu bakoze imyigaragambyo yo kwamagana izi ngabo mu gihugu cyabo kuburyo n’ibikoresho byabo bimwe byatwitswe, ibindi bigasahurwa ndetse na bamwe mu bakozi bayo bakahasiga ubuzima.