Radiyo y’ivuga butumwa y’I Butembo –Oicha yatewe n’abantu bitwaje intwaro, babasahura ,ibikoresho bifashishaga mu kazi kaburi munsi. Ibi byabaye kuri uyu wa 13 mumasaha ya sa cyenda z’ijoro.
Iyi Radiyo ikorera mu cyaro mu ifasi ya Beni , mu gace ka Oicha, aha ni muri Kivu y’amajyaruguru. Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’iyi Radiyo Caleb Wanzire yavuze ko amabandi yitwaje imbunda yari yambaye imyambaro isa n’iyabasirikare ba DRC, bateye inyubako Radiyo ikoreramo bagasahura ibikoresho bya Radiyo.
Aba bajura batwaye Mudasobwa 3 ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye byari biri muri iyi nyubako, y’ivuga butumwa ya Butembo.
Uyu muyobozi yakomeje gutabaza asaba Leta kubafasha ikabatabara, nibura bagasubizwa ibikoresho bibwe, dore ko n’ubwo bibye ibikoresho ejo bashobora gutwara ubuzima bwabo.
Uwineza Adeline