Muri iki gitondo cyo kuwa kane tariki ya 28 Werurwe 2024, Umutuzo uteye ubwoba uramutse uganje i Sake mu gihe ku munsi w’ejo hashize abaturage baho baramukiye mu mirwano ikaze yahuje inyeshyamba za M23 zirwanya ingabo za leta ya DRC, akaba ari imirwano yirije umunsi wose.
Nubwo haramutse agahenge ariko, amakuru atugeraho muri iki gitondo ngo nuko hari, igisasu cyaturutse mu birindiro by’inyeshyamba za M23 kimaze kugwa mu karere ka Mahyutsa hafi y’ishuri ryisumbuye rya Mululu; icyakora kubw’amahirwe iki gisasu kikaba gisa nkaho kitigeze kigira uwo gihitana nk’uko amasoko yacu abitangaza.
Ejo hashize nibwo imirwano ikaze yasize ikimenyetso gikomeye, aho amakuru avuga ko ingabo za leta ya Congo zagerageje gusatira zinyuze kuri Axe ya Kimoka, Rutobogo na Kanve. FARDC ndetse yatangaje ko hari bamwe mu barwanyi ba M23 Bafashwe nyuma yo kotswa igitutu n’izi ngabo.
Ibyo bitero byaranzwe kandi no kwibasira abasivili kuko benshi bahitanwe n’ibisasu ingabo za Congo zarohaga mu baturage mu gihe ibisasu byinshi byari byibasiye umudugudu wa Mubambiro byahanuwe na M23, Raporo yerekanye ko abantu batatu bapfuye abandi batatu bakomeretse, ariko iyi mibare ishobora guhinduka bitewe n’uko ibintu bimeze.
Ni mugihe baturage baho nabo bakomeje kuba maso, kuko bafite ubwoba ko hakomeza kubaho ihohoterwa no kuraswa ho bityo bagasaba ko habaho ingamba z’umutekano mu rwego rwo kurinda abasivili mu gihe haba hagikomeje ubushyamirane hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo n’abo bafatanije.
Rwandatribune.com