Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri Gurupoma ya Matanda, Teritwari ya Maisisi, barataka inzara idasanzwe y’ibiribwa batewe n’ingabo za Leta ya Congo( FARDC ) na Mai Mai bamaze iminsi basahura imyaka yabo
Ubu busahuzi bw’imyaka mu mirima na za Bariyeri nyinshi z’inyeshyamba za Mai Mai n’izi ngabo za Leta ya Congo niyo nandaro y’inzara iri mu gace ka Masisi, kubera ko yaba umuntu , Moto cyangwa Imodoka inyuze kuri izo Bariyeri agomba gusora, atasora akicwa.
Abaturage bo muri Gurupoma ya Matanda baratabaza Leta n’ingabo za EAC ngo zibatabare kubera impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse bikaba bigaragara ko iki kibazo kitazakemuka vuba bitewe n’imitwe yitwaje intwaro yagwiriye muri ako karere, kandi abenshi muri abo barwanyi bakaba barya badakora.
Umwe mu baturage bo mu gace ka Matanda wavuganye na Radio VOA yavuze ko ikibazo cy’inzara giterwa n’uko hari abaturage batemerewe kugera mu mirima yabo, kubera ko ari abo mu bwoko bw’abatutsi, amabariyeri menshi y’inyeshyamba aho moto iciye kuri bariyeri isabwa umusoro ibi nabyo bituma igiciro cy’ubwikorezi kizamuka, hakiyongeraho itemwa ry’amashyamba akomeje kwangizwa n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro batwika amakara, ndetse n’ubwicanyi bwabaye ndanze muri ako karere.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kilolirwe, ivuga ko muri iki gihe abarwanyi b’umutwe wa FDLR babaye benshi mu gace ka Ruvunda, aho buri muturage asabwe gutanga ingemu y’ibiribwa buri mugoroba, kugirango aramuke.
Si FDLR gusa, kuko muri ako karere higanjemo imitwe ya Mai Mai Kigingi, Mai Mai Delta, Mai Mai Machano, Mai Mai Abazungu, Mai Mai APCLS ndetse na PARECO/FF ya Gen.Sendugu Museveni. Iyi mitwe yose ikaba ishinjwa gufata ku ngufu abagore ndetse n’ubwicanyi bwa buri munsi.
Mwizerwa Ally