Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 23 ugushyingo 2023 hazindutse imirwano ikaze hagati y’ingabo za FARDC ,FDLR,MAIMAI na Wazalendo bahanganye n’umutwe wa M23 hakaba humvikanyemo imbunda zikomeye cyane.
Isoko ya Rwandatribune.com iri muri kano gace ka Mweso ivuga ko umutwe wa M23 ariwo waraye ugenzura agace kose ka Mweso , Kanyangohe ,JTN ,Mbuhi na Kashuga, akomeza avuga ko ingabo za FARDC zazindutse zirasa n’imbunda zikomeye muri utwo duce twose FARDC igamije kureba ko yakwisubiza agace ka Mweso yambuwe ejo hashize.
Avuga ko kandi umutwe wa M23 nawo wanze guhara ibyo bice kuko nawo urimo gukoresha intwaro zikomeye ngo nawo urebe ko wagumana utwo duce twose wambuye ingabo za leta nabo bafatanyije.
Ejo hashize kuwa gatatu tariki 22 ugushyingo 2023 Rwanda Tribune.com yari yabagejejeho inkuru ivuga ko igisirikare cy’umutwe wa M23 cyari cyazindutse gihanganye n’ingabo za leta FARDC,FDLR,Nyatura,MaiMai,Wagner n’ingabo z’abarundi mu duce twa Kimeneti,Kadirishya,Kilolirwe,Kalenga na Muhongozi,kandi ko M23 byarangiye ifashe agace ka Mweso ko kandi M23 yigabuyemo ibice bibiri kimwe gikurikira Nyatura,Abazungu,MAIMAI GUIDO ku gace ka Mweso Gashuga ikindi gice kikaba cyaraye gikurikiye FARDC,FDLR na CMC yari yanyuze Mweso iri JTN hafi na Gatsiru kandi ko FARDC yahunze ikaba yaraye Kikuku naho CMC na FDLR bari basigaye muri cite ya Katsiru.
Isoko y’amakuru ya rwanda tribune ikaba ivuga ko kugera iyi saha imirwano ikaze cyane mu gace ka Mweso pinga aho buri ruhande rwakoze ku ntwaro zikomeye rufite kugirango rumwe rutsinsure urundi.
Mucunguzi obed
Rwanda Tribune.com