Kuva mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, haravugwa imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo ku musozi wa Ndumba hafi y’umudugudu wa Shasha muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga, Teritwari ya Masisi.
Ni imirwano irimo kuba hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, abarimo Wazalendo, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro n’Ingabo za SADC, nk’uko amakuru irimo kubera mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru mu misozi ya Ndumba na Muremure iri mu burengerazuba bw’ Umujyi wa Goma n’indi kuri axe ya Rwindi Kanyabayonga.
Ibi bitero byagabwe na FARDC n’abayifasha kurwana bemezwa ko babigabye mu birindiro bya M23, nyuma y’uko aka gace umutwe wa M23 umaze igihe kitari kinini bakigaruriye.
Ku ruhande rwa M23 ntacyo baravuga kuri ibi bitero bagabweho kuri uyu wa Kabiri. Gusa MCN yahawe amakuru n’umwe mu baturage baturiye ibyo bice yemeza ko iyo mirwano yabaye ariko avuga ko M23 yabashye gusubiza ibyo bitero inyuma yari yagabweho n’ihuriro ry’Ingabo za leta ya Congo.
Ingabo za leta ya Kinshasa zagabye ibitero mu gihe perezida Félix Tshisekedi yaraye ashizeho minisitiri mushya w’intebe, Judith Suminwa Tuluka. Akaba aje kugira ngo ahangane n’ibibazo iki gihugu gifite harimo n’iyi ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, hagati ya M23 n’igisirikare cy’igihugu (FARDC).
Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe mushya, Judith, yagize ati: “Ibitekerezo byanjye biri mu Burasirazuba no mu mpande zose z’igihugu uyu munsi zugarijwe n’amakimbirane n’abanzi, rimwe na rimwe bihishe, batigaragaza ariko tuzabona, tukabirukana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Rwandatribune.com