Ngenzuzi ya EAC, ishinzwe kugenzura uko ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bihagaze, yasuye ingabo z’u Burundi muri Teritwari ya Masisi ziri muri ubwo butumwa, kugirango irebe aho ibyo zagombaga gukora bigeze.
Ibi byabaye kuri uyu wa 8 Nyakanga, ubwo iryo tsinda Tekinike rishinzwe ubugenzuzi (Technical Evaluation Team, TET) ryasuye ingabo Z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Congo. izi ngabo zakiriwe n’Umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’u Burundi ziri muri ubwo butumwa, Lt Col Jean Claude Nshimirimana.
Iryo tsinda, rigizwe n’abasirikare b’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ryari riyobowe na Maj Gen Ignace Sibomana wo mu ngabo z’u Burundi. Ibiganiro byo gusuzuma uko ibikorwa by’izo ngabo bihagaze, byabereye ku cyicaro cy’ingabo z’u Burundi kiri Mubambiro, mu burasirazuba bwa Congo.
Mu biganiro bagiranye havuzwe uko umutekano wifashe ubu, ibyo ingabo ayoboye zimaze gukora, ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa mu gihe kiri imbere.
Iryo tsinda ngenzuzi ryabwiwe ko hari imbaraga zishyirwa mu bikorwa bitandukanye birimo gufungura amashuri, kurinda abaturage b’abasivile, kugaruza inka z’abaturage zibwe no gufungura umuhanda ufatiye runini abaturage mu bucuruzi wa Sake – Kilolirwe – Kitchanga.
Nyuma y’ibyo biganiro iryo tsinda ngenzuzi ryanagiye kuganiriza abaturage bo mu gace ka Kilolirwe, ribasha kubona uko ubuzima bwabo buhagaze.
Maj Gen Ignace Sibomana ukuriye iryo tsinda ngenzuzi yashimiye abasirikare b’u Burundi akazi bakora ko kurinda abasivile, gucunga umutekano mu buryo buhoraho, abasaba ko bajya bakorana n’abaturage batuye hariya kugira ngo babashe kugarura ituze n’ihumure muri kariya gace.
Iryo tsinda ryasabye ingabo z’u Burundi gushyiraho ingamba zo kuburizamo intambara ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Itsinda ngenzuzi ryashyizweho ngo rirebe imikorere y’ingabo za EAC mu bikorwa byazo. Ryavuze mbere yo gukora raporo yaryo rizabanza kugirana ibiganiro n’izindi mpande zivugwa mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyo raporo igaragaza ibyo ingabo za EACRF zagezeho, iri tsinda rizayishyikiriza Ubunyamabanga bukuru bw’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba mu minsi iri mbere.
Uwineza Adeline