Guhagarika imirwano ntibyigeze byubahirizwa, nk’uko byari byemejwe nk’umwe mu myanzuro yafatiwe muri Angola, mu nama yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Congo, hagamije gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Inama yabaye mu cyumweru gishize tariki 30 Nyakanga 2024 yahuje intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Angola nk’umuhuza, yari yafashe ibyemezo birimo gusaba impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC guhagarika imirwano.
Ni icyemezo cyagombaga gutangira kubahirizwa saa sita z’ijoro ryo ku cyumweru tariki 04 Kanama 2024, ariko imirwano yo yarakomeje, ndetse umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice binyuranye birimo ibyegereye Igihugu cya Ugand, ndetse n’ utundi duce two muri Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero.
Nyuma y’uko Inama yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya DRC n’iya Angola, yanzuriwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo zihagarika imirwano, umutwe wa M23 uravuga ko udategetswe kubahiriza ibyemezo byose byafatiwe mu nama utatumiwemo utanashyizeho umukono.
Dr Balinda Oscar, Umuvugizi Wungirije w’Umutwe wa M23, mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko igihe cyose uyu mutwe urwana wirwanaho unarwana ku baturage bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo by’umwihariko Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Dr. Balinda kandi Avuga ko kuba bakomeje gufata ibi bice ndetse banakomeje imirwano, nyuma y’ibyemezo byafatiwe muri iriya nama, nta gitangaza kirimo.
Ati “Twaravuze tuti ‘Ibyemezo bifatiweyo ntabwo biri automatique [si itegeko] ko twe twabyemera’, ariko bibaye bifitiye abaturage bacu akamaro, twabikurikiza nk’uko byabaye umwaka ushize, uzi ko umwaka ushize habaye inama z’ibyo Bihugu byombi n’ubundi muri Angola badusaba gusubira inyuma, icyo gihe ndakubwira ko twabyemeye.”
Akomeza avuga ko icyo gihe nubwo M23 yahagaritse imirwano, ariko uruhande bahanganye rwo rwakomeje, bigatuma uyu mutwe na wo wongera kuyisubiramo. Avuga ko inzira yonyine izatanga umuti w’ibi bibazo bituma habaho imirwano, uzava mu biganiro bizahuza uyu mutwe wa M23 na Leta ya Congo, kurusha inama nk’iyi iherutse guhuza u Rwanda na Congo.
Ati “Izo nama iyo zibaye gutyo, twebwe nk’Abakongomani tuba dufite ikibazo cy’umwihariko kandi icyo kizakemurwa n’imishyikirano hagati yacu nk’Abakongomani twenyine, ni ukuvuga hagati yacu nka AFC/M23 na Leta ya Congo.”
Dr Balinda Oscar avuga ko hagize uvuga ko M23 yarenze kuri kirya cyemezo cyo guhagarika imirwano nyuma y’uko uyu mutwe ufashe umupaka wa Ishasha uhuza DRC na Uganda, yaba atabeshye, kuko n’ubundi udategetswe kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama utatumiwemo, kandi ko kariya gace bagafashe kubera impamvu yumvikana.
Ati “Turabyemera hari ibyo twigeze dusinya se? ibintu byose ntabwo biri automatique, niba hariya hantu ha Ishasha hari indiri y’interahamwe za FDLR, bamerera nabi abantu, ku buryo umukongomani washakaga kujya mu murima we akagomba kuriha imisoro muri FDLR, ni bo bica inyamaswa, hariya hantu ni ahantu ha Pariki y’Igihugu, batwika amakara bagira bate, […] urumva rero abaturage bari bamerewe nabi cyane, byabaye ngombwa ko tujya kubatabara.”
Dr Balinda Oscar avuga ko mu bigomba gukorwa kugira ngo hatangire inzira zo gushaka umuti w’ibibazo, ari ugusenya umutwe wa FDLR ukamburwa intwaro, kuko ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC.
Avuga ko kandi igihe cyose uyu mutwe wa FDLR kimwe n’indi mitwe yavutse ifatanya na FARDC nka Wazalendo, yasenywa, ari bwo M23 na yo yakwemera kubahiriza ibyemezo nk’ibi byo gutanga agahenge no guhagarika imirwano.
Umutwe wa M23 watangaje ku cyumweru ko wafashe umujyi wa Ishasha uherereye ku mupaka wa Congo na Uganda mu majyaruguru y’intara ya Kivu ya Ruguru muri 60km uvuye mu mujyi wa Rutshuru-Centre .
Radio Okapi ivuga ko Ishasha yafashwe nyuma y’imirwano yamaze amasaha mu gitondo ku cyumweru, hagati ya M23 n’abarwanyi bazwi nka Wazalendo ahitwa Buganza muri 12km uvuye Ishasha.
M23 yafashe uyu mujyi ari naho ibyemezo by’i Luanda byagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa M23 ikavuga ko itarebwa n’ayo masezerano y’agahenge yumvikanyweho mu cyumweru gishize n’abategetsi b’u Rwanda na DR Congo kuko itari ihagarariwe.
Rwandatribune.com
Ubundi M23 bayishyize mumitwe yitera wo konumva idashaka kwemera ibiganiro,ahubwo bakwiye kubarasa nkabayobozi ba hamas