Nyuma y’uko atumijweho n’urwego rw’ ubutasi rwa Leta ya Congo ngo yisobanure ku magambo yavugiye kuri Radio na Televiziyo by’ igihugu RTNC aca intege Igisirikari cya Leta FARDC, umuhanzi Koffi Olomide amaze kurekurwa n’ uru rwego DEMIAP nyuma yo kwihanangirizwa no guhabwa gasopo.
Urwego rw’ubutasi DEMIAP rwataye muri yombi uyu muhanzi w’ikirangirire Koffi Olomide ku munsi w’ejo kuwa Kane Aho rwaraye rumuhata ibibazo nyuma ruza kumurekura rumaze kumuha gasopo.
Umuhanzi Koffi Olomide wamamaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku mugabane wa Afurika muri rusange yahawe ibwiriza nyuma yo gutangaza ko ingabo z’iki gihugu zikubitwa nk’abana.
Ibinyamakuru byinshi byo muri Congo byari byahamije ko yatawe muri yombi kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane azira amagambo yavuze yiswe urucantege kuri FARDC ,Mu kiganiro ‘Le Panier Morning show’ cyamuhuje n’umunyamakuru Mbuyi Jessy Kabasele kuri Televiziyo y’igihugu RTNC tariki ya 6 Nyakanga 2024.
Koffi yavuze ko nta ntambara iri kuba mu burasirazuba bwa RDC, kuko ingabo z’igihugu cyabo zidashoboye kurwana.
Bwana Olomide yagize yagize ati: “Nta ntambara ihari. Turi gukubitwa inshyi. Bari kudukorera ibyo bashaka. Niboneye amakamyo aza yidegembya, nta muntu uyahagarika. Nabonye abasirikare bacu bajyanwa ku rugamba na moto, amarira aragwa. Nta ntambara ihari, turi gufatwa nk’abana. Ubundi mu ntambara iyo urashe, nanjye ndarasa.”
Iki kiganiro cyatumye Kabasele ahagarikwa by’agateganyo kuri Radio na Televiziyo y’igihugu RTNC, ikiganiro cye nacyo kirahagarikwa ndetse anahamagazwa n’inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho kugira ngo yisobanure.
Koffi Olomide na we yatumijwe n’uru rwego, yitaba ejo kuwa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, Nyuma Gen. Ndayiwey ukuriye ikigo cy’ubutasi bwa Congo DEMIAP nawe ahita amutumaho kugirango ahatwe ibibazo.
Uyu muhanzi ubwo yari avuye muri uru rwego DEMIAP, yasobanuye ko ikiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwacyo cyari kigamije kumwibutsa ko asanzwe ari Ambasaderi w’injyana ya Lumba, bityo ko mu gihe avuga ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC, aba akwiye gushyiramo dipolomasi.
Yagize ati “Nahuye n’abigisha, turaganira, turumvikana. Numvise ko umuhanzi Koffi Olomide ari Ambasaderi w’umuco wacu, akwiye gukoresha Dipolomasi cyane mu byo avuga, n’iyo byaba ari ukuri kandi bifite ishingiro.”
Koffi yagaragaje ko ahoza ku mutima ingabo z’igihugu cyabo, ati: “Ubwo mvuye aha, ntekereza ingabo zacu, FARDC. Ntekereza ko hari ikintu cyiza kizazibaho.”
Inama nkuru izwi nka CSAC yagaragaje ko amagambo ya Koffi Olomide aca intege ingabo za RDC zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com