Kuri uyu wa gatanu, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo arasura umujyi wa Mbuji-Mayi muri Kasai-Iburasirazuba bwa Congo.
Ni muri urwo rwego umudepite wungirije Éric Ngalula Ilunga ukuriye aka gace kiki gihugu, karimo ikigo cy’ icyicaro gikuru cy’amatora, yazindutse akangurira abaturage guha ikaze umukuru w’igihugu.
Éric Ngalula Ilunga yakomeje abwira abaturage ati : “Ubu Felix Tshisekedi ari ku butegetsi, turateganya ibintu byinshi kuri we, niyo mpamvu kumuha ikaze ndetse tukamwereka ko tumwishimiye ari ibyingenzi, cyane ko afite politiki nziza yo kurengera abaturage “.
Uhagarariye ihuriro ry’Ubumwe bwa Demokarasi n’Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage (UDPS) we yateguye imodoka kuri uyu wa 23 Ukuboza 2021, yo kugenda itanga amatangazo hirya no hino mu mujyi wa Mbuji-Mayi ndese no mukengero zawo,ko umukuru w’igihugu azaza kuwa gatanu tariki ya 24 Ukuboza 2021 kubasura , ko basabwe kumwakira neza, bakamuha ikaze, bakamwakirana ibyishimo, ngo kuko ashaka gusangira nabo iyi Noheri ya 2021,kandi bakazamugaragariza ko biteguye kuzamutora mu matora azaba umwaka utaha.
UDPS yizeye ko uru ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi ruzamufasha, kubona amajwi y’abaturage bo muri iyi ntara ya Kasai-Iburasirazuba no gutuma bakomeza kumwiyumvamo.
Kasai haherutse gutorwa abayobozi bashya mu rwego rwo guteza imbere iyi ntara, bubaka ibikorwa remezo by’ibanze bifitiye abaturage akamaro ndetse no kubabukira imihanda .
Nkwibutse, ko iyi ari inshuro ya mbere Félix Tshisekedi asuye Kasai-Iburasirazuba, cyane cyane mu mujyi wa Mbuji-Mayi, kuva yinjira mu biro bikuru muri Mutarama 2019. Nk’uko Perezida wa Repubulika Félix Tshisekedi abitangaza, azakoresha ibirori mu mpera z’uyu mwaka mu gace ka Grand Kasaï.
Ibi Felix Tshisekedi yatangiye byo kugenda asura uduce tumwe na tumwe twa Congo ni mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abaturage batangire kumwibonamo bazabone uko bamutora ,mu matora ateganyijwe umwaka utaha .
Uwineza Adeline