Mu masaha y’ijoro ryo kuwa kabiri ryakeye rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16/10/2024, ingabo z’u Burundi zo mu itsinda rya TAFOC hamwe n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc), zagabye igitero gikaze ku nyeshamba za Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, mu bice byo muri Secteur ya Itombwe.
Aka gace karimo ibirindiro bya Red-Tabara, ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zaraye zigabyemo igitero ni akitwa Kabelukwa, gaherereye muri grupema ya Basimunyaka muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga, ahazwi kandi ku izina rya Mibunda nk’uko Abanyamulenge bakunze ku hita.
Kimwe ho nta biramenyekana byoba byangirijwe n’icyo gitero, usibye ko Minembwe Capital News yamaze kumenya amakuru ko Red-Tabara yatakaje biriya birindiro, aho abarwanyi bayo bahise banahungira mu mashyamba yo muri ibyo bice.
Ariko nk’uko bamwe muri iz’i ngabo z’u Burundi bari mu bagabye icyo gitero babwiye abaturiye mu Mibunda n’uko baza gukomeza gukurikira ziriya nyeshamba za Red-Tabara, ndetse gahunda yabo ikaba ari uku zirwanya kugeza bazirimbuye.
Iki gitero cyagabwe mu gihe aka gace ko mu Mibunda kari kamaze kugeramo ingabo nyinshi z’u Burundi, zaje ziva i Bujumbura, ku Ndondo ya Bijombo na Minembwe. Imyaka ibaye itatu Ingabo za TAFOC zibarirwa mu magana ziri ku misozi miremire y’Imulenge, n’ubwo nta kintu kinini zihindura ku byo gusenya imitwe y’itwaje intwaro irwanya u Burundi nka Red-Tabara, FLN ya Gen Aloys Nzabampema n’indi.
Ingabo z’u Burundi zatangiye koherezwa ku bwinshi muri Mibunda nyuma y’ibitero bikomeye bya gabwe kuri izo nyeshamba mu mpera z’ukwezi kwa munani uyu mwaka. Ni ibitero byatumye uyu mutwe wa Red-Tabara wimura ibirindiro byayo byabaga byubatse ku misozi ikabyimurira mu mashyamba aherereye muri Mibunda nka Bukafu na Rungurungu.
Tubibutsa ko Ingabo z’u Burundi zigaba biriya bitero zifatanyije na Maï Maï, n’ingabo za Congo FARDC ndetse na FDLR.
Rwandatribune.com