Rutshuru:Abaturage bo mu gace ka Kinyandonyi bahunze imirwano ihanganishije FARDC na FDLR
Agace ka Kinyandonyi gaherereye muri Lokarite ya Kinyandonyi,Gurupoma ya Binza,Teritwari ya Rucuro ni muri Kivu y’Amajyaruguru bakomeje guhunga imirwano n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukomeje kwibasira abasivili.
Iyi mirwano yahereye ejo ku cyumweru taliki ya 31 Gicurasi imbarutso ikaba ari infu za hato na hato zibasiye urubyiruko rutuye muri ako gace aho rushinjwa gukorana n’ingabo za Leta FARDC,mu taliki ya 30 n’iya 31 Gicurasi 2020.
Ubwo ingabo za FARDC zari mu gikorwa cyo guhiga aba bicanyi zasakiranye n’umurongo w’uruvange rw’abarwanyi ba FDLR n’aba Mai mai Nyatura ikuriwe na Gen Dominique intambara itangira ubwo.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu ukorera I Kiwanja Bwana Mbusa Mukanda Aimé Umuyobozi wa Zone ya Rucuro yagize ati:ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje kwibasira abaturage bog ace ka Kinyandonyi buri gukorwa n’amatsinda y’Abarwanyi ba FDLR,RUDI URUNANA na Mai Mai Nyatura buri munsi turi kubarura abantu bishwe,abaturage bakomeje guhunga ubu tukaba twafashe icyemezo cyo kubashyira mu nkambi ahitwa Kiwanja kugirango barindirwe umutekano.
Agace ka Binza muri Rucuro gakomeje kuba itsibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro dore ko habarizwa imitwe y’abarwanyi 8 harimo 3 y’abanyarwanda twavuga nka FDLR/FOCA,FPP ABAJYARUGAMBA na RUD URUNANA,yose ikaba ikora ubwicanyi,ubusahuzi no gufata abagore ku ngufu aho muri Gurupoma ya Binza.
Mwizerwa Ally