Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo, SADC, watangaje ko umutwe w’ingabo zawo zoherejwe mu butumwa muri DR Congo ugiye gukora ibitero simusiga, ufatanyije n’ingabo za leta ya Congo byo kurangiza inyeshyamba za M23 no kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.
SADC yatangaje ibi mu itangazo ryamagana ibisasu byarashwe ku mpunzi z’imbere mu gihugu ku nkambi ya Mugunga iri mu nkengero z’umujyi wa Goma, ivuga ko byakozwe na M23, ikemeza ko byahitanye abantu nibura 16 hagakomereka abagera kuri 30.
M23 yahakanye yivuye inyuma ko atari yo yarashe ibisasu ku mpunzi z’i Mugunga. Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko mu nkambi ya Mugunga hapfuye abagera kuri 14 hagakomereka abarenga 35.
Ingabo za SADC ziri muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, guhera muri Mutarama zinjiye byeruye mu mirwano na M23 zikoresha intwaro za muzinga ziremereye, indege z’intambara, drones, n’ibifaru mu kurasa ahagenzurwa na M23, nk’uko umukuru wa M23 yabitangaje icyo gihe.
Hagati aho mu kwezi gushize, ari mu Rwanda, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko ahavanye imbaraga n’ubushake bushya bwo gushaka igisubizo cya politike kuri iyi ntambara yo muri DR Congo.
Gusa itangazo rya SADC ry’ejo ku cyumweru riravuga ko ingabo zayo zigomba gukora ibyo bitero mu rwego rwo kurengera abasivile n’ibyabo, bugarijwe n’ibikangisho hamwe n’ibitero, gufungura imihanda icamo ibikenerwa, no kurinda abasivile ubuhunzi no kwicwa.
Ubutegetsi bwa Washington na Kinshasa bwemeje ko byakozwe n’inyeshyamba za M23 zifashijwe n’u Rwanda, SADC nayo yemeza ko byakozwe na M23.
M23 ihakana ko atari yo yakoze ibi bitero, ikabishinja ingabo za leta n’inyeshyamba za Wazalendo, ivuga ko bakwije intwaro ziremereye hafi y’inkambi z’impunzi.
Mu itangazo, leta y’u Rwanda nayo yashyize ahagaragara yanenze Amerika guhita igera ku mwanzuro wo gushinja u Rwanda nta perereza na rimwe ribaye, ivuga ko iperereza ryizewe rigomba kubanza kurangira kugira ngo rigaragaze ibyabaye mu by’ukuri.
Mu itangazo, intumwa z’Ubumwe bw’Uburayi muri DR Congo ntizishinja M23 ibi bitero ku mpunzi, nubwo zamagana kuba uyu mutwe ukomeje kwigira imbere, gusa zisaba ko ababikoze bashyikirizwa ubutabera.
Izo ntumwa z’Ubumwe bw’Uburayi zamagana kandi ikoreshwa ry’intwaro ziremereye mu buryo bugenda bukomera hafi y’inkambi z’impunzi, zivuga ko bigira ingaruka mbi cyane ku baturage.
Mu itangazo ryayo, MONUSCO nta we ishinja ibi bitero ku mpunzi z’i Mugunga, ahubwo isaba impande ziri mu mirwano kwitwararika ubuzima bw’abasivile, ikanasaba abategetsi ba DR Congo kugeza mu bucamanza abakoze ibyo bitero kuko bishobora kuba bigize icyaha cy’intambara.
Perezida wa komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat, yamaganye ibyo bitero ku nkambi y’impunzi, ashishikariza impande zihanganye kugera ku gisubizo mu nzira y’amahoro. Moussa Faki nawe ntawe yashinje kugira uruhare muri iki gitero.
Rwandatribune.com