Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangaje ko wamaganye byimazeyo ibitero by’inyeshyamba M23 byibasiye inkambi ya Mugunga y’abavanywe mu byabo (IDP) n’intambara.
Tariki ya 3 Gicurasi 2024 i Goma mu nkambi ya Mugunga haguye ibisasu bibiri, byateje urupfu rw’abasivili nibura 16 bikomeretsa abagera kuri 30 nkuko bigaragara mu itangazo washyize ahagaragara kuri iki Cyumweru itariki 5 Gicurasi 2024.
Iri tangazo rivuga ko Ubutumwa bwa SADC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) bwemeje ko ibyo bitero byagize ingaruka ku baturage b’inzirakarengane, abenshi muri bo bakaba ari abagore n’abana.
“Kwibasira nkana abaturage b’inzirakarengane ni ukurenga ku mugaragaro amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’amategeko agenga uburenganzira bwa muntu”.
SADC ivuga ko ibitero by’inyeshyamba za M23 byatumye abaturage bava mu byabo ku bwinshi, bifunga inzira zigaburira Goma, kandi ibibazo by’ubutabazi biriyongera. Hagati aho, ariko ngo imihanda minini ijya i Goma, ifite akamaro kanini mu rujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa, n’imfashanyo, itakiri nyabagendwa kubera amarorerwa y’imitwe yitwaje intwaro, bikabuza cyane kubona serivisi n’ibikoresho bikenewe.
“SAMIDRC ku bufatanye n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), izakora ibikorwa byo guhashya inyeshyamba za M23 no kubungabunga amahoro n’umutekano mu gushyiraho umwuka mwiza ndetse no kurinda abaturage n’ibyabo mu gihe bugarijwe n’ibitero.
Ibikorwa bigamije gufungura inzira, no kwemeza ko abaturage batagira ubwoba, batavanwa mu byabo, kandi baticwa kugira ngo abaturage bashobore kubaho ubuzima bwabo bwa buri munsi nta nkomyi cyangwa iterabwoba”.
Itangazo rikomeza rivuga ko muri ibyo bikorwa, SAMIDRC izubahiriza ingingo z’uburenganzira bwa muntu nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amakimbirane n’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.
Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye, amategeko agenga amakimbirane akoreshwamo intwaro, amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, n’amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Byongeye kandi, SAMIDRC izakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by’ubutabazi n’umutekano muri DRC.
Mu gihe uyu muryango ushinja M23 kuba inyuma y’igitero cya bombe cyahitanye abantu mu nkambi y’abavanwe mu byabo i Mugunga, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, uyu mutwe ubarizwamo, ryashinje ihuriro ry’ubutegetsi kuba inyuma yabyo ndetse ibi ribihurizaho n’abari muri iyi nkambi bemeza ko barashweho n’ingabo za leta.
Rwandatribune.com