Mu itangazo Sosiyete sivile yo muri Kivu y’amajyaruguru, iy’amajyepfo ndetse na Maiena yashyize hanze kuri uyu wa 04 Gashyantare batangaje ko Guhera kuri uyu wa 06 Gashyantare, umujyi wa Goma ntagikorwa na kimwe kizawukorerwamo kugeza kuwa 12 Gashyantare, mu rwego rwo gusaba ko hakwirukanwa inyeshyamba za M23 zigaruriye Teritwari ya Masisi.
Aba bagize Soiete civile Interprovinciale basabye ko MONUSCO hamwe n’ingabo za EAC bakwihuza n’ingabo za Leta FARDC kugira ngo bahashye inyeshyemba za M23, m’urugamba bavuze ko rugomba gutangira kuri uyu wa 06 nibura rukageza kuwa 12 rwarangiye.
Iri tangazo ryakomeje rivuga ko niba ingabo za EAC zitifatanije n’ingabo za Leta FARDC zigomba kuba zabaviriye mu gihugu bitarenze kuwa 06 Gashyantare.
Muri iri tangazo bakomeje bavuga ko nta Nganda, uturesitora duto, akabari ndetse n’ibindi bisa na byo bigomba gukingura imiryango guhera kuri uyu wa 06 Gashyantare mu gihe cy’icyumweru kugeza kuwa 12 Gashyantare.
Ibi ngo byagarutsweho n’abagize iyi sosiyete murwego rwo kunamira no gutegura guhorera abaguye k’urugamba i Masisi, Rutshuru na Beni aho bari bahanganye na M23
Uyu mujyi wa Goma kandi batangaje ko nta Moto Tagisi cyangwa ikindi kinyabiziga cyemerewe gukandagira mo kugeza kuwa 12 Gashyantare. Mbese ubuzima bwose bugomba guhagarara.
Umuhoza Yves