Sosiyete Sivile yo muri Maniema yanenze uburyo Leta yakoze ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ngo barwanye umutwe w’inyeshyamba wa M23, ndetse bakifashisha n’imitwe imaze igihe yica abaturage.isaba Leta guca bugufi ikaganira na M23
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 27 Werurwe mu nama yabahuje bari kurebera hamwe uko bazakorana na Guverinoma irimo abahoze barwanya Leta nyamara ubu bakaba barayinjijwemo.
Banenze uburyo guverinoma ya Congo yitwaye mu kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, bifashishije abahekuye abaturage babo mu gihe bashoboraga gusaba abaturage kwiyegeranya bakajya kurwanya izo nyeshyamba cyangwa se Leta ikabatega amatwi.
Aba bayobozi bakomeje bavuga ko gukomeza kwifashisha izi nyeshyamba zitandukanye mu kurwanya M23, iyi mitwe y’abagizi ba nabi baba bageze ku ntego kuko bakora ibibi barangiza bagahembwa gufatanya na Guverinoma bagahembwa.
Bongeyeho ko uyu mutwe wa M23 burya udakomeye ahubwo igikomeye ari uburyo hakemurwa ikibazo bafitanye na Leta ya Congo.
Bakomeje basaba Leta kugerageza guca bugufi kugira ngo baganire n’uyu mutwe w’inyeshyamba uhora ubasaba kuganira nyanmara bo bakanga.
Bagize bati” igisubizo cy’amahoro yabuze mu burasirazuba bwa Congo gihishe mu biganiro si mu ntambara.”
Umuhoza Yves