Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Sosiyete Sivile yo muri Masisi kuri uyu wa 09 Kanama bamaganiye kure icyo bise ubufatanyacyaha bw’umuryango w’Ubumwe bw’iburayi mu gufatira ibihano abakunda igihugu bo muri Wazalendo kandi aribo barwanya umwanzi.
Ibi byiswe ubufatanya cyaha ngo ni ibihano bitandukanye byafatiwe inyeshyamba zitandukanye harimo n’umwe mu basirikare ba Congo ndetse n’uw’u Rwanda. Ibi bihano birimo ko abashyizwe kuri uru rutonde bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, batemerewe gukandagira muri ibyo bihugu ndetse ko n’imiutungo yabo ibibarizwa mo igomba gufatirirwa.
Iyi sosiyete sivile ivuga ibi yemeza ko ubu ari uburyo bwo gutera ingabo mu bitugu inyeshyanmba za M23 mu buryo bweruye bikinze inyuma y’ibihano bari gufatira abambari ba Wazalendo.
David Kasiwa wo muri Sosiyete sivile we avuga ko Abanye congo bagomba kuba aribo birebera ibiri iwabo bifashishije urubyiruko rutandukanye rwibumbiye muri Wazalendo no muri FARDC.
Yongeyeho ko bamaze imyaka irenga 30 mu kababaro bityo ko abo bazungu batakabaye baza kwiyerurutsa ngo barafata ibihano kandi ari inyungu zabo zibazanye.
Kuri sosiyete sivile ya Masisi, Félix Tshisekedi akwiye kwitondera Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi, utarigeze ugaragaza ubushake na bucye mu gushaka guhangana n’imibabaro y’Abanye congo mu myaka irenga 30 none bakaba bashaka kwiyerekana nonaha.
Iri tangazo rije nyuma y’urutonde rw’abantu 9 bo muri Congo bashyiriweho ibihano n’uyu muryango, aba bose bari mu mitwe y’inyeshyamba itandukanye yibumbiye mu kiswe Wazalendo.