DRC-SUD-KAMANYOLA: Abanyarwanda bari barafashwe bugwate n’ingabo za FLN bagiye kuzanwa mu Rwanda
Inkambi y’impunzi ya HCR muri Kamanyora
Abaturage b’abanyarwanda barenga 1200 bari baragizwe ingwate n’ingabo zumutwe w’inyeshyamba CNRD/FLN ubarizwa mu mpuzamashyaka MRCD agiye kuzanwa mu Rwanda mu gihe cya vuba.
Aba baturage babohojwe n’ingabo za Congo FARDC muri operasiyo yiswe Sokola,mu mirwano imaze iminsi ishamiranyije FARDC n’inyeshyamba za FLN mu ishyamba rya Kahuzi Biega,Karehe na Kinono.
Aba baturage bagizwe n’imiryango y’abarwanyi ba FLN abagore n’abana ndetse n’abagabo benshi bakoraga imirimo y’uburetwa yo guhingira no kugaburira abo barwanyi.
Ingabo za FARDC nk’ibisanzwe abo zigenda zifata zibashikiriza MONUSCO nayo ikabashyikiriza ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR nayo ikabacukimbikira mu nkambi ya Kamanyola,aho yiteguye kubazana mu Rwanda mu masaha make.
Umwe mu bakozi ba HCR muri iyo nkambi ya Kamanyola yadutangarije ko abo banyarwanda biganjemo abagore n’abana bagejejwe mu nkambi ubuzima bwabo buri mu kaga kubera ikibazo cy’inzara n’umunaniro baterwaga no guhora bimuka bajyanwa n’ingabo za FNL aho zimuriye ibirindiro.
amakuru dukesha uyu mukozi wa HCR avuga ko aba baturage babaganirije ko bari barambiwe guhora birukanwa n’izo ngabo ndetse ko biteguye gutanga amakuru yose yafasha guhashya abo barwanyi ba FLN.
aba banyarwanda kandi ngo biganjemo abakomoka ku barwanyi ba FLN bifuzaga gutaha ariko bakazitirwa n’itegeko rihanisha ubigerageje ko yucwa n’ubwo yaba ari umuvandimwe w’izo nyeshyamba.
Aba baturage bavuga ko bari baragizwe ibikoresho n’inyeshyamba za FLN aho babakoreshaga imirimo y’ubuhinzi aho babaga bashinze ibirindiro kugira ngo zibone ibyo kurya.
ikindi bahamya ni uko iyo izi nyeshyamba zagabwagaho igitero n’ingabo za FARDC zahungiraga aho abaturage barindiwe zikiyambura imyambaro ya gisirikare zikambara isanzwe maze zikivanga muri bo.
Aha ngo ingabo za FARDC zikabura uko zibavangura zikanga kubarasaho ngo zidahitana abaturage inyeshyamba zikarokoka zityo,ubundi buhamya batanga n’uko FLN yamaze gusenyuka,ikaba yaratakaje abarwanyi benshi ndetse bo ku rwego rwa ba ofisiye bo hejuru.
izi nyeshyamba zaranzwe no kwihisha mu mashyamba y’inzitane mu gihe zirimo kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo FARDC,ubu inyinshi zikaba ziri kwerekeza hitwa I Kirembwe ku cyicaro cya FLN gikuru gikuriwe na Gen.Habimana Hamada.
Umuvugizi wa operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’amajyepfo Capitaine Kasereka Dieudonne aherutse gutangaza ko ubu bafite uburyo n’imbaraga byo kurandura izi nyeshyamba kuko amayeri zakoreshaga yose yamaze gutahurwa.
Cap Kasereka yagize ati: ” abo turwanya bazi neza aho imirwano ibera,icyo ni cyo kitugora cyane ariko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo akazi kacu kagende neza.twakoze ubukangurambaga kuburyo buhagije,ubwo rero abinangiye bakanga gushyira intwaro hasi nibo tugiye guhangana kandi ndabizeza umusaruro.”
Inkambi ya Kamanyola icumbikiwemo abaturage b’abanyarwanda bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba za FLN iherereye muri teritwari ya Walungu gurupoma ya Kamanyola iri mu birometero 45 ugana mu mugi wa Rusizi.
Umukobwa Aisha