Leta ya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, yemeye guha akayabo k’amafaranga abarwanyi ba Wazalendo barimo n’umutwe witwara gisirikare wa Gumino.
Ni amakuru ahamya ko Guverinoma ya Kinshasa, yemereye abarwanyi bose bakorera mu kwaha ku butegetsi bw’iyi leta, bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko amasoko yacu dukesha iy’inkuru abivuga.
Ay’amakuru akavuga ko imitwe y’itwaje imbunda ikorera mu misozi ya teritware ya Fizi, Uvira na Mwenga bazajya bahabwa amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi ma kumyabiri n’abibiri.
Mu gihe Wazalendo bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bo bemerewe arenze ayo, ngo kubera ko bari mu rugamba rwo guhangana na M23 imaze igihe yarazengereje igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abagifasha kurwana iyo ntambara.
Mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga, habarizwa imitwe y’inyeshamba irimo FDLR, Maï Maï iyobowe na General Hamuri Yakutumba, Maï Maï Bishambuke ndetse n’indi, harimo kandi na Gumino yo kwa Colonel Alexis Nyamusaraba.
Ay’amakuru avuga ko uyu mutwe wa Gumino, i Kinshasa waserukiwe n’uwitwa Koboyi. Kuri ubu niyo aherereye aho yagiye gufata ayo mafaranga, ariko amasoko yacu akavuga ko ayo mafaranga azanjya ahembwa abarwanyi bo muri iyo mitwe.
Mu kwezi gushize ahagana mu ntangiriro zako nibwo abarwanyi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bo bageze i Kinshasa, barimo Col Gwido n’abandi, aho ndetse bakoranye ikiganiro gikomeye n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu gihe abaserukiye Gumino bo bahageze muri iki Cyumweru turimo, nk’uko iy’inkuru ibivuga.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com