Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo Antoine yavuze ko yishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’ imyanzuro yo guhagarika imirwano hagati y’Ingabo ze n’iza M23, yiyemeza ko igihugu cye kitazigera kibura mu biganiro bya Luanda, muri Angola.
Ku wa Mbere tariki ya 12/08/2024, Perezida wa Congo Kinshasa Felix Tshisekedi nibwo yakiriye umuhuza ku makimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali, umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço, amwakirira i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki Gihugu cya RDC.
João Lourenço yageze i Kinshasa aturutse i Kigali, aho ku Cyumweru tariki ya 11/08/2024, yari yitabiriye umu muhango wo kurahira kwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ndetse mbere y’uko Lourenço yerekeza i Kinshasa yabanje kugirana ibiganiro na Paul Kagame.
Minisiteri w’ubanye n’amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yabwiye itangaza makuru ko Lourenço na Tshisekedi bishimiye kuba ingabo za RDC na M23 barashoboye guhagarika imirwano nk’uko babisabiwe mu nama y’abakuru ba dipolomosi yabereye i Luanda ku itariki ya 30/07/2024.
Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu byombi bishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ko kuva ku itariki ya 04/08/2024, banashimangira umuhate wabo wo kugira ngo aka gahenge kubahirizwe ndetse kanashyirwe mu bikorwa n’impande zose zakemeranyijeho.”
Aba bakuru b’ibihugu byombi kandi basabye ko hakomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gushakira ikibazo cy’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC igisubizo kirambye.
Minisitiri Thérèse Kayikwamba kandi, yavuze ko Tshisekedi yagaragaje gukomeza kuba muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda bigamije guhoshya umwuka mubi w’intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Nubwo Minisitiri Kayikwamba yatangaje ibi impuguke mu bya Politiki zakunze kugaragaza ko ikibazo gishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo guhagarika imirwano ari uko Leta ya RDC yagaragaje ko idateze kuganira na M23 kuko ngo ari umutwe w’iterabwoba, atari abaturage ba Congo barwanira uburenganzira bwabo
Ukwinangira kwa Leta ya RDC gushobora gutuma intambara gahati y’ingabo zayo na M23 ikomeza, ikenyegezwa n’ibikorwa byibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu gihe byakomeza kuko ni byo byatumye abarwanyi b’uyu mutwe bafata intwaro kugira ngo barwanirire uburenganzira bwabo.
Ni mugihe u Rwanda narwo kugeza ubu rushinze agati ku umtwe w’ iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuri ubu wamaze kwihuza n’ ingabo n’ igisirikari cya Congo FARDC, aho mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wabereye Angola wahuje abaminisitiri bombi banzuye ko leta ya Kinshasa igomba gusenya uyu mutwe burundu.
Rwandatribune.com