Ni igitero cyabaye ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki 10 Kanama 2024 ubwo abarwanyi b’ umutwe wa Maï Maï bagabaga igitero muri Bibogobogo, maze Twirwaneho irahagoboka ibakubita inshuro karahava.
Amakuru ava muri ibyo bice, avuga ko iki gitero cya Maï Maï, yakigabye iturutse mu bice bya Kagugu muri Secteur ya Mutambala, Teritware ya Fizi, ikigaba ahitwa Matunda ahari ibiraro by’inka z’Abanyamulenge.
Nyuma y’uko aba barwanyi bari bamaze kugaba iki gitero, byavuzwe ko Twirwaneho yatabaye abungeri b’inka z’Abanyamulenge, maze karahava barwanirira ibyabo, aho bahise bashinga imbunda zabo ahitwa Kavumu mu gihe Maï Maï nayo yarimo irasa ihagaze ku musozi wa Mutunda.
Aya makuru akomeza avuga ko Twirwaneho yarashe Maï Maï mu buryo buziguye kandi ko batigeze babebera.
Aho ndetse muri iyo mirwano yaje kugwamo abarwanyi ba Maï Maï bane, barimo n’umukomanda wabo, ndetse n’abandi benshi muri aba barwanyi ba Maï Maï barakomereka.
Ku ruhande rwa Twirwaneho, MNC dukesha iyi nkuru yabwiwe ko kugeza ubu bakiri amahoro kandi ko nta n’Inka yigeze inyagwa muzo Maï Maï yariyerekejeho amaboko kugira ngo izi nyange.
Ziriya nyandiko z’uyu wo ku ruhande rw’Ababembe, zivuga kandi ko muri aba bagabye igitero kigamije kw’iba Inka z’Abanyamulenge, abagera kuri batatu muribo, bahasize ubuzima kandi ko Twirwaneho yabashe gusubiza icyo gitero inyuma.
Iyi mirwano ibaye mu gihe muri Bibogobogo hari hagize igihe uruhande rw’Abanyamulenge n’andi moko bashakisha uko amoko aturiye aka karere y’abana mu mahoro.
Imwe munzira barimo bakoresha kugira ngo bagera ku mahoro arambye, yari ibiganiro, ndetse bikaba byarimo bitegurwa kugira bitangire gukorwa muri iyi minsi, usibye ko no muri iki Cyumweru muntangiriro zacyo hari ikiganiro cyari giteguwe kuba, ariko nticyaba kuko cyari cyimuriwe mu Cyumweru gitaha.