Depite Cherubin Okendo uherutse kwicwa, ku wa 13 Nyakanga 2023, igihugu cya Congo cyarushijeho kugira umwuka mubi, mu rwego rwa politike rusazwe rutorohewe aho kubusabe bw’ubufasha bwaGuverinoma n’ishyaka rya nyakwigendera , Ububirigi bwemeye gutanga ubufasha mu iperereza.
Uwahoze ari umuvugizi w’ishyaka Ensemble pour la Repubulique Cherubin Okende , yari yeguye mu mpera z’ukuboza 2022 ku mirimo ye yo kuba Minisitiri w’ubwikorezi, iminsi mike ishyaka rye ritangaje ko ryitandukanyije n’ihuriro riri kubutegetsi ,Union sacree de la nation (USN)
Urupfu rwa Nyakwigendera mu rukerera rwo ku wa 13 Nyakanga 2023, nyakwigendera yagaragaye afite ibikomere by’amasasu ari mu modoka ye yari iparitse kuri imwe mu mihanda minini ya Kinshasa. Hakomeje gushidikanya ku bivugwa na leta ndetse n’urujijo cyane cyane mu itangazamakuru.
Urubuga Media congo .net rwo ruvuga ko ndetse n’irekurwa rya Fortunat Biselele ,uzwi ku I zina rya ‘’Bifort’’,wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi ,watawe muri yombi ku wa 20 Mutarama ashinjwa ‘’ubugambanyi ‘’,gukorana n’u Rwanda ‘’no ‘’gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ‘’,ntabwo byagabanyije umwuka mubi ukomeje kugaragara muri politiki ya Congo.
Uwari umurinzi w’uyu mu depite ubu arafunzwe, kimwe n’umwe mu bashoferi be.Bamwe mu bo mu nzego z’ubutabera bamaze gusobanura ko nyakwigendera yishwe n’imbunda y’umurinzi we yabonetse mu modoka ye, bakaba bashinja uyu mugabo ubwicanyi.
Ni mururwo rwo rwego, Moise Katumbi yafashye iya mbere mu gusaba Umuryango w’abibubye, Ambasaderi z’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubufasha mu gukora iperereza mpuzamahanga ryigenga.
Ku wa gatanu ushize, nyuma y’icyumweru yishwe, Guverinoma ya Congo yafashe icyemezo cyo gushaka ubunararibonye bw’Ububiligi, u Bufaransa ,Afurika y’Epfo na Monusco.
Kuri uyu wa mbere ushize rero Minisitiri w’ubutabera w’Ububirigi,Veicent Van Quickenborne,yemeje ko yakiriye ubusabe bw’ubusabe bw’ubufasha bwa Repuburika ya Demokarasi ya Congo kandi yiyemeza kubigiramo uruhare, ariko nk’uko Ibiro Ntaramakuru Belga bivuga, ngo urwego rw’ubufasha bazatanga ruracyari urwo kuganirwaho.
Jessica Umutesi