Abarwanyi ba Wazalendo mu burakari bwinshi bw’uko M23 ikomeje kubarusha imbaraga ku kigero kiri hejuru cyane, batwitse imodoka eshanu z’umuryango wita ku bababaye Tearfund.
Izi modoka zatwitswe n’insoresore za Wazalendo zigera kuri eshanu, zitwikirwa mu bice biherereye muri Teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko ay’amakuru abivuga imodoka zatwitswe n’iz’ishirahamwe rya Tearfund zavaga mu bice byo muri Teritware ya Lubero zerekeza muri Teritware ya Beni zabanzaga kunyura i Butembo.
Ay’amakuru avuga kandi ko zatwitswe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishira kuwa Mbere, tariki ya 01/07/2024.
Ubuyobozi bwa Teritware ya Lubero nabwo bwemeje ay’amakuru kandi buvuga ko ibyo byabereye ahitwa i Kavunano.
Umuyobozi wa Teritware ya Lubero, wemeje ay’amakuru yatangaje ko iperereza ryatangiye, ndetse ko Wazalendo ifite uburakari bwinshi bw’uko M23 ikomeje kubarusha imbaraga ku kigero kiri hejuru.
Umuyobozi wa Teritware ya Lubero, wemeje ay’amakuru yatangaje ko iperereza ryatangiye, ndetse ko hamaze kumenyekana byinshi kuri icyo gitero cyagabwe kuri izo modoka.
Ku ruhande rw’ igisirikare cya Congo FARDC, umuyobozi muri aka gace, Col Alain Kiwewe yagize ati: “Maze kumenya ko imodoka eshanu za Tearfund zatwitswe ubwo zashakaga gufata umuhanda ugana Luotu ujya Butembo.”
Iki gitero ku mudoka z’umuryango w’u butabazi Tearfund kije nyuma y’ibitero byabarwanyi ba M23 bakomeje gusatira bagerageza kwinjira muri teritware ya Lubero.
Kuva ku wa Gatanu w’i Cyumweru gishize, M23 yafashe Santire y’ingenzi ya Kanyabayonga, iza kandi gufata ibindi bice birimo Kayina, Kirumba na Luofu ndetse mbere y’uko ifata ibi bice byose yari yabanjye kubohoza agace ka Miriki.
Ejo kuwa mbere 01 Nyakanga 2024 nbwo imirwano yabereye mu duce twa Kashenge.
Kuba M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi byatumye uburakari bwa Wazalendo burushaho gufata indi ntera bakaba bari gutwika imodoka mu rwego rwo kugaragaza uburakari.
Dukundane Celine Jenviere.
Rwandatribune.com