Muburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inyeshyamba za FDLR zashinjwe na MONUSCO guhitana Abasivikle 700 kuri uyu wa 27 Werurwe, mubyo yise urugomo rukabije.
Ibintu byarushijeho kuba bibi nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zirekuye uduce zari zarigaruriye mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu I Luanda, hanyuma bamara kuhava abagize inyeshyamba za FDLR hamwe na Mai mai Nyatura n’abandi bagahita binjira aho bari bari.
Ibibazo by’umutekano byarushijeho kuba bibi muduce tw’intara eshatu z’iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aritwo Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo,nk’uko byatangajwe na MONUSCO ngo aho izi nyeshyamba zavuye abaturage bibasiwe n’abagome barabica abandi barabasahura.
Bagarutse kukuba inyeshyamba za CODECO hamwe na ADF bibasira abaturage k’uburyo buteye agahinda, k’uburyo nyuma y’uko izi nyeshyamba ziviriye muri utu duce abaturage bahora bahangayitse bikanga ko bashobora kwicwa cyangwa se gusahurirwa ibyabo.
Ituri ni kamwe muduce twibasiwe n’izi nyeshyamba by’umwihariko ADF ndetse kugeza ubu muri uku kwezi kwa Werurwe hakaba habarurwa abasivire barenga 485 bahitanywe n’uyu mutwe w’iterabwoba , urwanya Leta ya Uganda.
Nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zirekuye uduce dutandukanye two muri Masisi, inyeshyamba za FDLR zahise zitwigabiza zitangira gusahura inka bafatanije na Nyatura, ndetse n’amatungo magufi ntibayakatire, ibi kandi ntibibabuza no guhitana abo bahasanze.
Umunyamabanga mukuru wa ONU aherutse kuvuga ko ababajwe n’ubugome bugaragara mu burasirazuba bw’iki gihugu, aho abantu batagira ingano buri munsi bavutswa ubuzima, abandi bakavanwa mu byabo
Uyu muryango kandi urahamagarira imitwe yose y’inyeshyamba ibarizwa muri iki gihugu gushyira intwaro hasi kugira ngo amahoro yabuze muri aka gace yongere agaruke.
Adeline Uwineza