Umutwe w’iterabwoba wa ADF wongeye kwica abantu, abandi barakomereka,ndetse ugira nabo ufata bugwate mu Ntara ya Ituri, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu butumwa Sosiyete Sivile yashyize hanze buvuga ko “Igitero cy’umutwe w’iterabwoba wa ADF cya gabwe ahitwa Ndimo, ha herereye ku muhanda wa 4, muri Cheferie ya Walese Vokutu, muri Teritware ya Irumu, mu Ntara ya Ituri.”
Ubwo butuma bukomeza buvuga kandi ko “kuwa Kane no ku wa Gatanu, wiki Cyumweru turimo gusoza uyu mutwe wa ADF hari ibindi bitero wagabye muri ibyo bice bigira abo bihitana n’ibyo wangiriza.
Ubutumwa bwa Sosiyete Sivile bukomeza buvuga ko ibyo bitero bya ADF bimaze guhitana abantu 16 kandi ko mu bapfuye harimo n’umusirikare wa FARDC.
Nyuma y’uko ibyo bitero byari bimaze guhitana abantu 16 uwo mutwe wahise ushimuta abantu bagera ku 15 nk’uko Sosiyete Sivile yo muri ibyo bice ibyemeza, ivuga kandi ko mu bashimuswe harimo abagore n’abagabo ndetse n’abana.
Sosiyete Sivile yasoje ubu butumwa isaba ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kugira icyo bukora kugira ngo umutekano ugaruke muri ibyo bice, yanavuze kandi ko kuri ubu ADF iri gukomeza kwiyongera kuruta ibindi bihe byabayeho.
Umutekano ukomeje kurushaho kuba bubi mu Ntara ya Ituri, mu gihe muri iyo Ntara imyaka igiye kuba itatu hashizweho ubutegetsi bwa gisirikare. Bukaba bwarashizweho mu rwego rwo kugira ngo amahoro agaruke, ariko ubwicanyi bukaba burushaho kwiyongera, ndetse rimwe igisirikare cya Congo FRDC kigashinjwa kuba inyuma y’ubwo bwicanyi.
Rwandatribune.com