Mu myaka igera muri itanu ishize Tshisekedi ari k’ubuyobozi hamaze gupfa abanyamakuru batanu abandi barenga 16 bamaze gufungwandetse abandi baburiwe irengero.
Iyi mibare yatangajwe n’abaharanira uburenganzira bw’abanyamakuri muri repuburika ya Demokarasi ya Congo mu gihe haburaga amasaha make ngo isi yose yizihize umunsi mpuzamahanga wo kudahana Ibyaha by’ubwicanyi bukorerwa abanyamakuru, umunsi usanzwe wizihizwa taliki 12 Ugushyingo buri mwaka.
Muri raporo yabonetse yatanzwe n’ishyirahamwe Jedi ivugako abanyamakuru 5 bamaze kwicwa naho 160 bagafugwa, 130 barakubiswe ndetse barakomeretswa.
Jedi Kandi ivugako ibi byakunze ku garagara muri manda ya Tshisekedi ko bitigeze biba ku bwa Joseph Kabira, aho bivugwa ko , abanyamakuru bamaze kwicwa ari Heltie Magayane wari umunyamakuru wa Radio y’igihugu RTNC muri telitwari ya Ruchuru ,Bariteremi Cangamuka , uwakoreraga Radio y’abaturage ya kicanga, Joel Mumbere na Mosavuri, abayobozi ba Radio y’abaturage ndetse na Bwira Bworite,uwayoboraga Radio Bukombore ya telitwari ya Masisi
Muri congo ikivugwa ni uko uburenganzira bw’abanyamakuru butaragerwaho cyane ko ubuyobozi Ari bwo bubahutaza ndetse bukarenganya abanyamakuru mu gihugu,ni mu gihe batemerewe kuvuga amakuru cyangwa kwandika inkuru nkuko yabaye, iyo ugerageje gukora inkuru nk’uko iri, Guverinoma ntibyemera ariho bikurizamo kwicwa kuri bamwe abandi bagafungwa,Kandi mu itegeko nshinga rifite nimeri 09002 ryo kuya 22 ukwa gatandatu 1996 ryemerera abanyamakuru gukora mu mutekano ndetse n’ituze Kandi bagacungirwa umutekano na leta.
Abanyamakuru benshi muri congo bahura n’ingaruka cyane mu kazi kabo aho abayobozi baba badashaka ko hari icyasohoka ngo kijye kuruhando mpuzamahanga, ahandi izi ngaruka ziba ni mubihe nk’ibi byamatora aho benshi bafungwa abandi bakicwa bazira kuvuga uko babona politike y’igihugu.
Ikindi kigaragara ni uko Hari indimi Zitemerewe gukoreshwa n’abanyamakuru Kandi zikoreshwa na rubanda nyamwinshi, nk’ururimi rw’Ikinyarwanda ahubwo hagakoreshwa izizwi na leta Kandi byari ngombwa ko buri umwe wese uri mugihugu akwiye kumva amakuru mu rurimi yumva.
Niyonkuru Florentine