Mu rukerera rwo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 06/05/2024 abasirikare ba M23 barwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo bigaruriye ibindi bice bitatu byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, byo muri Kalehe, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Ibyo bice ni Ruzikata, Kavumu na Rwangara, binavugwa ko utu duce turi ahitwa mu misozi izwi nka Haut-Plateau ya Kalehe, ibi bice bikaba bije byiyongera kuri Shanje yafashwe rugikubita ndetse n’inkengero za Numbi.
Kugeza ubu M23 ikomeje kujya imbere nyuma y’uko y’igaruriye ibice byinshi byo muri Teritware ya Masisi na Rutshuru ndetse na Nyiragongo irimo ibice uyu mutwe wafashe mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka.
Hagati aho Centre ya Minova ifatwa nk’ahantu hingenzi muri Teritware ya Kalehe, iravugwamo ubwoba bwinshi ni mu gihe abaturage bayituriye basabye igisirikare cy’u Burundi gisanzwe ari cyo kihagenzura muri iri huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ku bareka bagahunga, nk’uko byavuzwe na Sosiyete Sivile yo muri ibyo bice.
Amakuru avuga ko kuri ubu iyi Centre yaba isigayemo abaturage bake, kandi ko M23 ikomeje gusatira kuhafata ko ndetse ingabo z’uyu mutwe zihazengurutse.
Tu bibutsa ko imirwano yabaye muri iki Cyumweru dusoje, isa niyazanye undi murongo mushya ni mu gihe M23 irimo kunyaruka mu gufata ibindi bice ari nako igisirikare cya leta ya Kinshasa cyo cyifatira imyanzuro yo guhunga.
Rwandatribune.com