Ingabo za Uganda (UGACON) zari mu mutwe w’ingabo z’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EACRF) zarangije kuva mu karere k’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) nyuma y’uko manda yazo yarangiye ku ya 8 Ukuboza 2023.
Ingabo za UGACON zakoreraga i Mabenga, Chengerero, Kiwanja na Bunagana muri Rutshuru, Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wazo Colonel Walaka Hyeroba, ingabo n’ibikoresho byose bari bafite muri iki gihugu byavuye ku butaka bwa DRC ejo ku ya 14 Ukuboza.
Yavuze ko ingabo ze zakoranye neza n’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abaturage baho, agaragaza ko bicujije kuba EACRF yahavuye hakiri kare.
Yashimangiye ko gahunda yo kwambura inyeshyamba intwaro , kugarura abaturage mu byabo no guharanira umutekano yari itaratangira, kandi cyari cyo cyiciro gikomeye cy’ubutumwa bwa EACRF, gishobora kuganisha ku mahoro arambye.