Umugabo w’u Munyamulenge uzwi ku izina rya Kibangabanga, wari washimuswe na Wazalendo ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zanze ku murekura bigakekwa ko bashaka ingwate y’amafaranga.
MCN dukesha iyi nkuru yavuze ko yabwiwe ko Kibangangabanga yashimuswe mu masaha y’umugoroba wa joro, nyuma y’uko yari ageze mu gace ka Lusenda, ko muri Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ubwo yari ageze muri aka gace yaje gufatwa na Wazalendo bahoze bitwa Maï Maï. mu masaha y’ijoro akuze, Maï Maï nazo ziza kumwakwa n’ingabo za RDCongo (FARDC) zimwohereza muri Etat Major yo mu Lusenda.
Kuri uyu wa gatandatu nibwo umuryango we waje kumenya amakuru ko uyu Kibangabanga ari mu maboko y’ingabo za FARDC, ariko basabye ko yarekurwa agataha, ubuyobozi bwa Eat major buramwimana.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yabwiye MCN ko kugeza ubu bataramenya icyo abasirikare ba FARDC bashaka. Ariko ko bakeka ko baba bashaka amafaranga.
Yagize ati: “Nta kizwi kucyo FARDC y’aba ishyaka kuri uyu mugabo. Gusa, turakeka ko baba bashaka amafaranga n’ubwo ntabyo baravuga.”
Uyu muturage wanze ko amazina ye aja hanze yavuze kandi ko umuryango wifuza ko umuntu wabo arekurwaagasubira mu muryango we. Yanavuze ko kandi Kibangabanga yafatiwe na Wazalendo mu Lusenda ajya kugera neza mu Lweba.
Rwandatribune.com