Umutwe wa M23 washyizeho abayobozi b’imijyi yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura.
Uyu mutwe umaze imyaka ikabakaba itatu ugenzura ibice bitandukanye, kuva muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero na Walikale.
Abayobozi b’imijyi bashyizweho barimo uwitwa Busimba Rodrigue wagizwe Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Bunagana; mu gihe Gakomeye Bendera yagizwe umuyobozi wawo ushinzwe iterambere.
Mu mujyi wa Kiwandja hashyizweho Rukera Bienfait wagizwe Umuyobozi wawo wungirije, na ho Ndizihiwe Oscar agirwa ushinzwe kuwukemuramo amakimbirane.
Mu mujyi wa Rubare/Kako/Rubengera hashyizweho Zahabu Josée nk’Umuyobozi wawo wungirije, mu gihe mu mujyi wa Nyamilima hashyizweho Hitimana Emmanuel nk’umuyobozi wawo, Muhindo Kambesa agirwa umwungirije, na ho Nshimiyimana Fidèle agirwa ushinzwe iterambere.
Muri Kibirizi hashyizweho Mumbere Bangayi nk’umuyobozi w’Umujyi, Ndyanabanzi Michel agirwa umwungirije na ho Rutwaza Shabani agirwa ushinzwe iterambere.
Muri Nyanzale hashyizweho Bigirimana Alain nk’umuyobozi w’Umujyi, Minyaruko Bienvenu agirwa umwungirije na ho Ruyange Amani agirwa ushinzwe iterambere.
Ni mu gihe muri Mweso hashyizweho Uwizera Kajibwami nk’umuyobozi w’Umujyi, Balume Wetemwami agirwa umwungirije na ho Gatanaheli Sekanyana Nzogera agirwa ushinzwe iterambere.
Rwandatribune.com