Mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo ndetse n’iyaramukiye mu bite bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya ruguru yasize Inyeshyamba za M23 zigaruriye uduce twinshi two muri Lubero harimo, Luwofu Kimaka na Miliki nkuko amakuru aturuka muri ibyo bice abitangaza
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Beni ivuga ko abasilikare benshi batangiye guhunga imirwano nyuma y’ifatwa ry’uduce tw’ingenzi twa Luwofu,Kimaka na Miliki dutuwemo n’abaturage benshi bo mu bwoko bw’abandandi.
Umuvugizi wa Sosiyete Sivile mu gace ka Kamande yabwiye Rwandatribune ko ifatwa rya Luofi na Miliki byasize igitutu ku basilikare ba Leta barwaniraga kugira ngo M23 idafata umujyi wa Kanyabayonga.
Uduce twa Miliki na Luofu nitwo twarimo ibirindiro by’ingabo za Leta n’abasilikare ba Lonu bafashaga ingabo za leta ya Congo FARDC ziri kurwanira muri Kanyabayonga ibyo kurya n’amasasu bikaba byaturukaga mu bice bya Miliki na Luofu.
Ni imirwano yatumye n’abanyeshuri bari mu bizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024 nabo bashwiragira batarangije ikizamini abantu benshi barahunga bata ingo zabo muri ibi bice byabereyemoimirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba za M23 n’igisirikari cya leta FARDC n’abo bafatanyije.
Amakuru agera kuri Rwandatribune kandi avaga ko muri iyi mirwano abasilikare 9 b’ingabo z’uBurundi bayiguyemo mu gihe hari n’abasivili 5 nabo bapfuye ndetse na abarwanyi 20 ba Wazalendo abandi benshi nabo barakomereka.
Umwe mu basesenguzi mu bya politiki avuga ko ifatwa rya Luofu na Miliki biha imbaraga M23 kwinjira mu mujyi wa Kanyabayonga nta nkomyi kuko inzira zaturukagamo ubufasha kuri FARDC zose zamaze kwigarurirwa na M23 zirimo ijya muri Kuvu y’epfo werekeza Bunyakiri.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune