Umuyonbozi w’Inteko ishingamategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Mboso, yahishuye ko mu badepite ayoboye hari abarafungwa bazizwa gushyigikira M23.
Ibi Bwana Mboso yabivu giye mu nama yagiranye n’abadepite kuri uyu wa 13 Kamena2022 mu ngoro y’inteko ishingamategeko i Kinshasa.
Iyi nama n’ubwo yabereye mu muhezo, itangazamakuru ryaje kumenya ko yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RD Congo, by’umwihariko ku ntambara ihanganishije M23 n’igisirikare cy’igihugu FARDC.
Mboso yagize ati: “ Ntimutungurwe, ntabwo tugikeneye imbwirwaruhame z’ihumure, mushobora gusanga bamwe muri mwe mufunzwe muzira kwivanga mu bibazo byo mu burasirazuba. Nshobora kwisanga ntagishoboye kubarinda”.
Muri iyi nama ariko, bivugwa ko abadepite bahagarariye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru basabye ko hatorwa umwanzuro wemeza intambara yeruye mu burasirazuba bwa Congo, gusa icyifuzo cyabo cyasabwaga gutorerwa hejuru ya 25% cyanzwe, biba ngombwa ko ibyo bifuzaga bitagerwaho.
Muri iyi nama, kandi abadepite bivugwa ko bemeje umushinga wo kongera ibihe bidasanzwe Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zirimo bizwi nka “Etat de Siège”