Mu kiganiro n’itangazamakuru umutwe wa M23 uri gukorera mu gace ka Bunagana kuri uyu wa gatandatu, kuwa 18 Ugushyingo 2023, umuyobozi w’uwo mutwe Beltrand Bisiimwa yabwiye abanyamakuru ko bamaze gukora ibishoboka byose kugirango batahukane impunzi zose z’abanyecongo ziri hirya no hino ku isi.
Yagize ati”Twakoze ibishoboka byose kugira ngo dutorere inyishyu ikibazo cy’ubuhunzi muri Repubulika ya Demokarasi ya congo, niba Felix TShisekedi akomeje gutsimbarara,tuzashyiraho uburyo bwiza kandi bwo kuzana impunzi zose z’abanye-congo, ni biba na ngombwa tuzarwanira hamwe.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya congo hakunze kugaragara ibibazo by’umutekano muke uterwa n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye, cyane cyane umutwe wa fdlr ugizwe na bamwe mu bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, ubu hakaba hariyongereyeho n’ihuririro ry’imitwe y’inyeshyamba zitwaje intwaro ryashinzwe na leta ya Kinshansa ryiswe Wazalendo ridahwema kwibasira abanyecongo bo mu bwoko bw’abatutsi.
Iyi mitwe ikaba iri muri bimwe mu biteza ibibazo by’ubuhunzi kubanye-congo kandi hakaba hari n’abakurwa mu byabo n’ubugizi bwa nabi bwiyo mitwe nk’uko bigaragazwa na bamwe mu bakuwe mu byabo niyo mitwe.
Muri raporo zitandukanye z’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kwita ku mpunzi UN HCR, zigaragaza ko muri Repubulika ya Demokarasi ya congo ariho muri Afurika hagaragara umubare mwinshi w’impunzi ziri hirya no hino ku isi.
Mucunguzi obed.
Rwanda Tribune.com