Ingabo z’Afurika y’Epfo ziri mu butumwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bw’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zivuga ko umwe mu basirikare bazo yapfuye nyuma y’imirwano n’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Congo.
Ingabo z’Afurika y’Epfo (SANDF) zivuga ko ku wa kane “zahuye na M23 i Sake” – umujyi uri mu ntera ya kilometero 25 mu burengerazuba bw’ umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru – bararwana.
Imisozi ikikije Sake iriho ibirindiro bimwe na bimwe bya M23, mu gihe muri Centre’ ya Sake gusubira iburasirazuba werekeza Mubambiro na Goma hakigenzurwa n’ingabo za leta, ingabo za SADC n’abitwa Wazalendo.
Mu itangazo yasohoye ku wa gatanu, SANDF ivuga ko abasirikare 13 bayo bakomerekeye mu mirwano, naho undi umwe arakomereka bimuviramo urupfu. Ivuga ko abakomeretse bajyanwe kuvurirwa ku bitaro by’i Goma kandi ko barimo koroherwa.
Mu itangazo na yo yasohoye, M23 yemeje ko yarwanye n’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo na SAMIDRC n’ingabo z’u Burundi bakanabambura bimwe mu bikoresho bya girikare birimo imbunda n’imodoka.
M23 yavuze ko imibare y’ibanze igaragaza ko abasivile 10 bishwe n’uruhande rwa leta ya Congo Kinshasa, abandi benshi barakomereka, M23 ikavuga ko yamaganiye kure ibi bikorwa by’izi ngabo kuko bibangamira umudendezo w’abaturage
Yongeyeho ko yafashe imodoka ebyiri z'”umwanzi” zitwara abasirikare ku rugamba n’ikamyo ikoreshwa ku rugamba. SANDF ntiyemeje ko izo zafashwe ariko yavuze ko imodoka ebyiri zitwara abasirikare “zangiritse” mu mirwano.
Uwo musirikare wapfuye ku wa kane, abaye uwa kane w’Afurika y’Epfo utangajwe ko yapfiriye muri ubwo butumwa, bwatangiye mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize wa 2023.
Muri Mata (4), SADC yavuze ko umusirikare ukomoka muri Afurika y’Epfo yapfiriye mu bitaro aho yari amaze igihe gito arwariye. Muri Gashyantare (2) naho, abasirikare babiri b’Afurika y’Epfo bo mu butumwa bwa SAMIDRC biciwe mu gitero cy’ibisasu by’urwungikane mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Nyuma y’igihe warumaze utagaba ibitero, umutwe wa M23 wongeye kugaba ibitero ku gisirikare cya DR Congo kuva mu mpera y’umwaka wa 2021. Ubu ugenzura igice kinini cy’intara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bw’igihugu.
Rwandatribune.com