Urubyiruko rw’abakorerabushake rw’i Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rwiyemeje gufata intwaro rukagana ku mirongo y’urugamba guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje gukinagiza ingabo za Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo.
Kuva ku wa Gatanu w’ iki cyumweru dushoje, urubyiruko rugera ku magana ruri muri Sitade yo mu gace ka Ngongolio i Beni aho rutegerereje imyitozo ya gisirikare mbere yo gufata intwaro rukerekeza ku rugamba.
Ruvuga ko rwahisemo gukambika muri iyi Sitade kugira ngo ingabo zifate icyemezo cyo kubakarishya ngo binjire mu rugamba rwo kurengera umujyi wa Beni uhanzwe amaso na M23.
Uwitwa Shabani Lochwire yabwiye ikinyamakuru Actualite.Cd dukesha iyi nkuru ko ubu bakambitse muri Sitade kuva kuwa gatanu aho bategerereje imyitozo ya gisirikare yihuse.
Uru rubyiruko ruvuga ko rutazarwanya umutwe wa M23 gusa kuko barambiwe n’ubwicanyi bw’ibyihebe bya ADF bumaze imyaka irenga icumi muri kariya gace
Clovis Mutsuva, umwe mu bayobozi b’uyu mutwe w’urubyiruko rw’abakorerabushake yavuze ko batazemera gutegera ijosi umwanzi ngo bakomeze kwicwa na ADF hiyongereho na n’umutwe wa M23.
Ati ” Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo duhagarike inzira z’ umwanzi kuko ntituzemera kubaho tubangamiwe na ADF hiyongereyeho icyarimwe na M23″.
Mutsuva avuga ko batazayoborwa n’igisirikare cyangwa ngo bagendere ku mabwiriza ngo y’ibiganiro by’amahoro ko icyo bashaka ari uguhabwa intwaro maze bagakurikirana umwanzi.
Ejo kuwa Gatandatu, ubwo Jenerali Ychaligonza Jacques, Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibikorwa muri FARDC yahuraga n’uru rubyiruko yavuze rufite inyota yo gukorera munsi y’ibendera rya leta ya Congo.