Urukiko rwa gisirikare ruherereye Uvira muri Kivu y’ Amajyepfo, rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare batatu ba FARDC, nyuma y’uko bahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi no gusesagura amasasu, ubwo barasaga cyane mu bantu bari bicaye biganirira bisanzwe.
Aba basirikare batatu bakatiwe kuwa Mbere tariki ya 22/07/2024, nyuma yo kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare rwa Uvira rwari rwimuriye ibikorwa byarwo mu gace ka Mboko muri Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi, umugambi wo gushaka kwica, kurenga ku mabwiriza ya gisirikare ndetse no gupfusha ubusa amasasu.
Kandi bivugwa ko uburyo aba basirikare barasaguraga amasasu buzira impamvu, ayo masasu yaje kwica abantu barimo n’umusirikare umwe n’abasivili babiri baribiyicariye biganirira.
Muri abo bantu batatu baje kwitaba Imana harimo kandi n’umukozi wa leta ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Secteur ya Tanganyika.
Aba baregwa gukora urwo rugomo ni abasirikare ba FARDC, bakatiwe igihano cy’urupfu kandi basabwa kwishyura n’amadolari y’Amerika angana na 250 akazahabwa abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa bigayitse.
Iki cyemezo urukiko rwa gisirikare rugifashye mu gihe hari hatarashira ukwezi abandi basirikare ba FARDC 25 , bari bakatiwe igihano cy’urupfu, bo bakaba barahamijwe ibyaha birimo guhunga urugamba bari bahanganyemo na M23 muri Teritware ya Lubero.
Rwandatribune.com