Urukiko rw’ikirenga rwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ruherereye Gombe muri Kinshasa rwamaze kwakira ikirego cyatanzwe n’umuryango wa Nyakwigendera Depite Cherubin Okende kugirango hamenyekane amakuru y’imvaho ku rupfu rwe.
Ibi byabaye ku munsi w’ejo kuwa 17 Nyakanga 2023, ubwo umuryango wa Nyakwigendera Depite Chirubin Okende, watanze ikirengo mu rukiko rw’ikirenga rwa Kinshasa, ubifashijwemo n’umucamanza Me Laurent Onyemba.
Ni ikirego cyari cyanditse mw’ibaruwa yashikirijwe umucamanza mukuru w’urwo rukiko kugirango urukiko rubafashe kumenya neza umucyo ku iyicwa rwa Depite Chèrubin Okende.
Umuryango wa Nyakwigendera wafashe Avocat uzabafasha gukurikirana urwo rubanza, aho yahise asaba Leta ya kinshasa kwihutisha urubanza ndetse no gushiramo ingufu mu gukora Iperereza bashaka ibimenyetso ku rupfu rwa Nyakwigendera. Kuko yasobanuye ko uko batinda gutanga ibisubizo umuryango wo ubibona nk’uburyo bwo gusibanganya ibimenyetso.
Amakuru amaze kumenyekana kandi ni uko hari abantu bamaze gushirwa mu majwi ku urupfu rwa Chèrubin Okende ndetse bamwe muribo bamaze gufatw, akaba aricyo gituma umuryango we usaba kubyihutisha vuba kugirango bikorwe mu mwanya wabyo.
Avocat kandi akaba asanisha iki kibazo uyu muryango ufite, n’ikindi cy’igeze kuba kuwari ukuriye Ishirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu (Droit de l’homme), Bwana Floribert Chebeya, nawe utarahawe ubutabera mu gihe kitari munsi y’imyaka itanu. Kandi bikavugwa ko ubutegetsi bwa DRC bwaba bwarasibanganije ibimenyetso mu rwego rwo kwirengera.
Umuryango wa Nyakwigendera rero ndetse n’Abakongomani muri rusange bakeneye ubutabera buboneye k’urupfu rutunguranye rwishe Depite Okende.
Uwineza Adeline